Giramata Nadja, umunyarwandakazi muri bake bazwi ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli yasigiwe ibikomere bidakira na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nadja Giramata yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Rubavu ahahoze hitwa i Gisenyi, ariko yakuriye mu Bufaransa aho yageze afite imyaka itanu y’amavuko.
Yageze mu Bufaransa asanzeyo mukuru we witwa Natacha nyuma aza kwimukira mu Bwongereza mu Mujyi wa Manchester ari naho yatangiriye ibyo kumurika imideli.
Uyu mukobwa yakoranye n’ibigo bikomeye mu by’imideli ku Isi ndetse yerekanye iyahanzwe n’abakomeye barimo Tom Ford, Philip Treacy, Jasper Conran, Kimora Lee Simmons[wahoze ari umugore wa Russell Brand], Naeem Khan, Jenny Packham, Tadashi Shoji, Rodebjer, Lela Rose, Tracy Reese, Adam Selman, Daks, Amanda Wakeley n’abandi benshi.
Abahanga mu gutoranya abanyamideli, bavumbuye impano ya Giramata ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Manchester ibyerekeye ‘Icyongereza n’Ubuvanganzo’.
Nubwo amaze kuba icyamamare mu mideli ku Isi yabwiye Forbes Magazine mu kiganiro kirambuye bagiranye ko ‘azirikana inkomoko ye’ ndetse iteka iyo yibutse abe yabuze muri jenoside ahita atekereza ku babishe.
Giramata i New York…
Ni Umunyarwandakazi mu maraso ariko afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba n’Umunyamerika, ubu atuye mu Mujyi wa New York.
Mu ndimi esheshatu avuga adategwa, harimo n’Ikinyarwanda gusa ku bwo kuba mu mahanga imyaka myinshi hari amagambo amucika. Izindi ndimi Giramata avuga harimo Igifaransa, Igitaliyani, Icyesipanyoro, Igi- Portuguese n’Icyongereza.
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bidakira ku mutima wa Giramata Nadja kubera ubwicanyi ndengakamere yabonye bwakorewe Abatutsi; by’umwihariko ashengurwa n’abavandimwe be bishwe.
Mu be yabuze, harimo nyina, musaza we mukuru, nyirakuru ndetse na babyara be batandukanye. Nyina yiciwe mu kivunge cy’abandi 600 bari bahungiye mu kiliziya[ntavuga izina rya Paruwasi], amakuru y’urupfu rwe n’aho yaguye ngo yayahawe n’umwe muri babyara be babonye interahamwe zimwica.
Umunyamakuru Claire Coghlan wa Forbes, yabajije Giramata umuntu wishe abavandimwe be, undi atazuyaje yahise avuga ati “Ni abaturanyi!”.
Ibikomere bya Jenoside…
Yongeraho ati “Ahanini abatutsi bishwe n’abaturanyi babo ubundi bigakorwa n’abaturutse ahandi. Niyo mpamvu usanga harapfuye umubare munini cyane, kuko nta wamenya urugo rwawe kurusha umuturanyi wawe. Nubwo Abatutsi aribo bahigwaga, Abahutu n’Abatwa barwanyaga ubwicanyi icyo gihe nabo barishwe.”
Giramata yashimangiye ko mu mutwe we akigendana amashusho y’ibyo yabonye muri Jenoside; by’umwihariko ngo yibuka cyane igitondo kimwe ubwo yari kumwe na nyina bavuye mu bwihisho bagaca ku mirambo y’Abatutsi itabarika yari yiciwe hafi y’urugo rwabo.
Yagize ati “Ntabwo nzigera nibagirwa icyo gitondo kibi, ubwo twajyaga mu rugo ahantu hose hari hacecetse, mama yavugije induru… Nabonye abagabo bafite imihoro baririmba ko ari twe bagiye gukurikizaho ko nubwo twakwihisha amaherezo tugomba gupfa.”
Yongeraho ati “Bivugaga imyato, bavugaga uburyo banyotewe no gusogongera umugore w’Umututsi. Ntabwo niyumvishaga uburyo banywaga bakanaririmba bishima kandi ubuzima bwacu buri mu kaga.”
Giramata yibuka ko Interahamwe zishe abaturanyi babo hari bamwe zasambanyaga ku ngufu kugira ngo “zinezeze, zinasogongere abagore b’abatutsi”.
Yavuze ko akurikije ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yavanyemo isomo rikomeye ko “amacakubiri atubaka ahubwo asenya”.
Inzozi za Giramata…
Yinjiye mu by’imideli nk’inzozi yakuranye nyuma y’uko mukuru we witwa Natacha yigeze kumubwira ko azamera nk’icyamamare Naomi Campbell. Ati “Ntabwo numvaga icyo bivuze kumbwira ko ‘umunsi umwe nzamera nka Naomi Campbell’, ariko nakunze igitekerezo cye kandi cyangumye mu mutwe.”
Yongeraho ati “Mu myaka yakurikiyeho ubwo nari mfite ubushobozi bwo kuba muri Amerika no gukora nk’umunyamideli, bisobanuye ikintu gikomeye cyane kuri njye. Byanyeretse imbaraga ziri mu kwizera no kugira inzozi aho waba uturuka hose.”
Inzozi afite muri we uretse kuzamura impano ye mu by’imideli, Giramata yifuza kuba umuvugizi w’abatagira kivurira, imfubyi n’abagore bafashwe ku ngufu.
Ati “Abo bahohotewe [abagore n’abana] nibo bababaye cyane mu muryango, ikindi kandi ubuzima bwanjye n’amateka yanjye byabereka ko ubuzima bwabo butageze ku iherezo.”