Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Ingabire Augustin, yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko Ingabire ari mu maboko y’Ubushinjacyaha ari nabwo bufite amakuru arambuye.
Amakuru ari mu itangazamakuru ni uko Ingabire yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri akekwaho gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa.
Iryo soko ni irya porogaramu y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu bijyanye n’ubutaka yagombaga kuvugururwa ndetse ikanashyingurwamo inyandiko.
Bivugwa ko iryo soko ryari rifite agaciro ka 19 824 000 Frw. Ingabire akekwaho kuriha umuntu bitanyuze mu ipiganwa kandi amategeko avuga ko iyo isoko rirengeje miliyoni ebyiri ripiganirwa.
Byatahuwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ingingo ya 632 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ‘Umuntu wese ukoresha ubundi buryo bwo gutanga amasoko ya Leta butari ipiganwa risesuye adakurikije ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.