*Google barayiziza Android benshi ubu bakoresha
*Google ngo yimye amahitamo abaguzi itanga ibifaranga ku bakora telephone
Amande yihanukiriye angana na miliyari 4,3 z’AmaEuro niyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU)waciye kompanyi ya Google ngo kuko yakoresheje nabi ubwiganze bwayo ku isoko ry’uburyo telephone zifashisha zikora (operating systems). Google yahise ijuririra uyu mwanzuro.
EU yaciye Google aya mande aremereye nyuma yo kubona ko iyo kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika isaba abakora za telephone gushyiramo mbere ishakiro rya Googe na applications zayo hakoreshejwe android yayo.
Margrethe Vestager Komiseri ushinzwe ipiganwa muri EU uyu munsi yatangaje ko Google yakoresheje Android (operating system) yayo igatsindagira ubwiganze bwayo nk’ishakiro bikabuza abandi babyifuza kubyinjiramo no guhangana ku isoko kandi ko “ibi binyuranyije n’amategeko ya EU agendanye n’ikizere mu bucuruzi.
Margrethe ati “Abantu benshi bayikoresha bapfa gufata ikizanye n’igikoresho (device) baguze ntibashobore gufata (download) izindi applications. Ntibabone andi mahitamo.”
Uyu mwanzuro wa none ufashwe nyuma y’iperereza muri Android ya Google rimaze amezi 39 rikorwa na Komisiyo ya European Union ishinzwe iby’ipiganwa.
Hashingiwe ku byavuzwe na bamwe mu bakoresha telephone iburayi n’umwanzuro wafashwe muri Mata 2016 , iyi Komisiyo ishinja Google gukoresha nabi isoko ryayo mu buryo butatu;
Ubwa mbere; gushyira ishakiro rya Google nk’iry’ibanze (default search engine) muri telephone zikoresha Android.
Ubwa kabiri; kubuza abakora za telephone gukoresha izindi ‘operating systems’ zapiganwa ku isoko n’iya Google. Ubwa gatatu; Kubuza abaguzi amahitamo baha amafaranga inganda zikora telephone n’abatanga serivisi z’itumanaho ngo bashyiremo mbere (pre-install) ishakiro rya Google gusa.
Mu gusubiza ibi Google ivuga ko abakoresha telephone bafite ububasha bwo gusiba Applications zayo. Ivuga ko inganda zifashisha Android yabo kuko idahenda kandi yoroshye gukoresha kandi abaguzi bafite uburenganzira bwo kuyivanamo iyo babishaka.
Uyu mwanzuro w’amande aremereye Google ikaba yahise itangaza ko iwujuririye.
Uyu mwanzuro ariko kandi urongera umwuka mubi uri hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zayo z’Iburayi mu by’ubucuruzi, ndetse n’ikindi cyo kuganiraho hagati ya Perezida Donald Trump na Jean-Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi uzasura Washington mu cyumweru gitaha.
Reuters ivuga ko uyu mwanzuro w’amande aremereye watindijweho gutangazwa ngo utaza mbere y’inama ya NATO ugatezamo gusakirana kw’abayobozi, ni mu nama Perezida Trump yaneguye cyane inshuti za Amerika z’Iburayi.