• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Editorial 29 Aug 2018 POLITIKI

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Intara y’Amajyepfo niyo yasorejweho icyumweru cya kabiri, uturere twose twayo tumaze kugerwamo n’Abakandida Depite bayo.

Huye na Nyamagabe nitwo turere twasorejweho ibikorwa bya Green party byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, hari kuwa 26/08/2018. Iterambere rirambye niryo zingiro ry’imigabo n’imigambi y’iri shyaka.

INSHAMAKE YO KWIYAMAMAZA KWA GREEN PARTY MU MAJYEPFO

Kuwa 13/08/2018, nibwo Green Party yatangiye kwamamaza abakandida depite bayo, ihera mu mirenge ibiri, Mushishiro na Nyamabuye yombi yo mu Karere ka Muhanga. Ubutumwa nyamukuru bwahatangiwe, Dr Frank Habineza yagize ati: “Turashaka guteza imbere ubuhinzi, aho buri wese azajya ahinga akeza, buri muryango ukagira umutekano mu mirire”

Green Party yiyamamarije mu Karere ka Muhanga
Kuwa 18/08/2018, Green Party yiyamamarije i Gihara mu Karere ka Kamonyi. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwijeje abaturage kuzakora ubuvugizi n’amategeko bishyiraho Banki y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibaguriza ngo bazamure ibikorwa byabo, kandi bakishyura badashyizeho inyungu.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Kamonyi

Kuwa 23/08/2018, Green Party yageze mu Rwanza, mu Karere ka Gisagara, ibikorwa byo kuhiyamamariza bitambamirwa no kuba abaturage bari bakusanyirijwe kujya mu bindi bikorwa.

Green Party mu Karere ka Gisagara
Uwo munsi kandi ibikorwa byo kwiyamamaza bya DGPR byakomereje mu Karere ka Nyanza aho ubuyobozi bw’iri shyaka bwagarutse ku kuzakora amategeko yorohereza abacuruzi, ntibakore bahomba kubw’imisoro ihanitse.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyanza
Kuwa 24/08/2018, kwiyamamaza kwa Green Party kwakomereje mu Karere ka Nyaruguru,i Muganza. Dr Frank Habineza yababwiye ko kimwe mu byo bazashyira imbere mu buryo budasubirwaho, ari umutekano w’igihugu, kandi ugacungwa mu buryo bujyanye n’iterambere rihanitse.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru
Ku gicamunsi cyo kuwa 24/08/2018, Green Party yiyamamarije mu Karere ka Ruhango, abakandida depite ba Green Party basezeranya abaturage kuzavanaho umusoro w’ubutaka, kandi abahinzi bakazajya bahinga bakurikije amahitamo yabo.
Green Party yiyamamarije mu Ruhango
Kuwa 26/08/2018, Green Party yakomereje igikorwa cyo kwiyamamaza i Gasaka mu Karere ka Nyamagabe. Bijeje ababyeyi ko abana bakivuka bazajya bitabwaho kandi bakavurirwa ubuntu mu mezi 12 ya mbere.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyamagabe
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Green Party mu Ntara y’Amajyepfo byasorejwe i Rango mu Karere ka Huye, aho Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyaka, Kandida-Depite Jean Claude Ntezimana yavuze ko bazakora ubuvugizi caguwa ikagaruka. Perezida wa Green Party Dr Frank Habineza yavuze ko Huye izatezwa imbere ikongera kuba umujyi wa Kabiri kuri Kigali, kandi Hakazaharanirwa ko Kaminuza y’u Rwanda isubizwa mu gicumbi cyayo.

 

2018-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Editorial 04 Apr 2018
Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Editorial 01 Nov 2018
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Editorial 19 Aug 2023
Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Editorial 06 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Amakuru

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Editorial 16 May 2021
U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo
Amakuru

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Editorial 25 Oct 2017
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi
ITOHOZA

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Editorial 22 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru