• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Editorial 19 Mar 2017 POLITIKI

Kuri iki cyumweru, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) ryakoze inama y’abagize Kongere y’Ishyaka yemerejwemo ko Dr Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi nama yabereye kuri Croix Rouge ku Kacyiru, mu mujyi Kigali yamurikiwemo ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka irindwi iri imbere (Program Politique), ndetse hanemezwa burundu Frank Habineza nk’Umukandida uzahagararira Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.

Mu ijambo yavuze amaze kwemezwa, Frank Habineza yabwiye andi mashyaka yitabiriye iyi Kongere ko naramuka atowe bazakorana neza, kandi ngo azaharanira ko Abanyarwanda bagira ibiryo byinshi inzara igacika.

Gusa, yanagaragarije abayoboke b’ishyaka DGPR inzitizi ikomeye bafite muri aya matora ahanini ishingiye ku bushobozi kugira ngo abashe guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Kugira ngo tuzakure intsinzi muri aya matora birasaba ko muhaguruka mukamamaza ishyaka aho muri hose, mu mirenge, utugari n’imidugudu. Tuzakenera amafaranga arenga miliyari n’igice, kandi azava muri mwe, ufite ibigori, amasaka…agurishe…mutange umusanzu, bizasaba ubwitange bukomeye.”

Habineza yavuze ko kuba ishyaka ryabo ryaremewe rigahabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu, ngo ni uko mu Rwanda hari Demokarasi.

Ati “Ntabwo turi ishyaka rirwanya Leta, ahubwo turi ishyaka ritavuga rumwe nayo. Tubwira abayobora igihugu ngo bakosore ibintu runaka cyangwa mureke tuze tubyikemurire.”

Nyuma y’ijambo rye, DGPR ryagaragaje gahunda rifite mu myaka irindwi iri imbere irimo impinduka mu rwego rw’ubutabera, ikoranabuhanga, umutekano, umuco n’imyidagaduro, itangazamakuru n’ibindi.

Kugeza ubu, byibura abanyapolitike bane nibo bamaze kwemeza ko bazahatana mu matora ya Perezida wa Republika y’uyu mwaka gusa Komisiyo y’igihugu y’amatora izemeza urutonde ntakuka rw’abazahatana ku itariki 27 Kamena.

Biteganyijwe ko Umukandida w’ishyaka DGPR azahangana na Perezida Paul Kagame uzahagararira FPR-Inkotanyi, Philippe Mpayimana, na Padiri Thomas Nahimana wakomeje gutangaza ko azatahuka akaza guhangana mu matora ariko akaba ataraza.

-6133.jpg

Frank Habineza avuga ijambo nyuma yo kwemezwa nk’Umukandida uzahagararira DGPR mu matora ya Perezida.

-6132.jpg

Izi ntoki ebyiri ngo ziravuga ko igihe ari iki

2017-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

Editorial 29 Jul 2016
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Editorial 04 Aug 2023
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Editorial 24 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo
MULTIMEDIA

Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo

Editorial 30 Mar 2017
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda
ITOHOZA

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017
CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO
IMIKINO

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Editorial 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru