• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Editorial 17 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nk’uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya Jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya  Jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma . Muri iki cyiciro, abakoze Jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse Jenoside abicanyi, nk’aho aribo bayikoze. Bakoresha kandi urubyiruko rubakomokaho mu kugaragaza ko ababyeyi babo ari abere nta cyaha bakoze.

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo cyiciro bagezeho. Urubyiruko rukomoka ku bajenosideri nk’urwibumbiye muri Jambo asbl, ubu rurakoreshwa amanywa n’ijoro ngo bagoreke amateka bagerageza kwerekana ko RPF yahagaritse Jenoside ariyo yayikoze. 

Ni amateshwa bagiye kumaramo imyaka 28, aho abajenosideri bose n’ababakomokaho barimo kurwana umuhenerezo ngo bagaragaze ko hanabaye Jenoside ebyiri, ariko ibimenyetso bikomeje kubabana ihurizo. 

Amategeko y’u Rwanda agaragaza ko guhakana Jenoside ari igikorwa icyo aricyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside cyangwa se ko habayeho Jenoside ebyiri.

Gupfobya Jenoside byo ni imyitwarire iyo ariyo yose igambiriwe kandi igaragajwe mu ruhame mu buryo ubwo aribwo bwose, igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya Jenoside no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Ngibi ibikorwa by’ubugome by’ abagize amashyirahamwe y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Jambo Asbl yashinzwe na bene Mbonyumutwa,  FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na Ndereyehe Charles, “IBUKA BOSE RENGERA BOSE” ya Jean Marie Vianney Ndagijimana, n’abandi benshi babundabunda i Burayi, bahora bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri. 

Kugirango habeho Jenoside ni uko iba yujuje bya byiciro 10, nk’uko byagaragajwe na Prof. Gregory H. Stanton, birimo ko itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa na leta. 

Ngibi ibikorwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, inshuti zabo n’abandi bijanditse muri aya mahano. Byose babiterwa no n’ipfunwe ndetse n’ikimwaro bitewe n’ibyo bakoze cg byakozwe n’ababyeyi babo. 

Dore bamwe mu bajenosideri bakomeje kuburagizwa n’ikimwaro kubera ibyo bakoze ubwabo cg ibyakozwe n’ababyeyi babo, maze nabo bashinga ikirenge mu cyabo, barwana no kubatagatifuza 

JamboAsbl: Ni itsinda rikorera mu Bubiligi, ryashyiriweho guhaka na no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarigize ni abana b’abasize bakoze Jenoside. Ni inyangabirama zibuzwa amahwemo n’ikimwaro zikomora ku byo ababyeyi babo bakoze, kuko banze kwakira mu mitima yabo ko icyaha ari gatozi maze bakomeza kugendera ku ngengabitekerezo y’ababyeyi babo. 

Benshi muri abo babyeyi-gito baracyakurikiranywe mu nkiko, mu gihe abandi bahamijwe ibyaha bakaba bari mu bihano bahawe n’inkiko. 

Mu bashinze bakanayobora ishyirahamwe Jambo asbl, twavugamo nka: KayumbaPlacide, Uyu niwe we wasigariyeho Ingabire Victoire mu kuyobora Parme hutu nshya ariyo FDU-Inkingi, ifitanye isano-muzi na FDLR y’abajenosideri ruharwa. Twavuga kandi abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa, aribo Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa bakomoka kuri Shingiro Mbonyumutwa uherutse gupfira muri Luxembourg aho yari yarahungiye kubera uruhare muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Shingiro yari umuyobozi w’ibiro bya Yonani Kambanda, Minisitiri w’intebe wa Leta y’abajenosideri wanemeye ibyaha agakatirwa gufungwa burundu

Ndagijimana Jean Marie Vianey: Ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro, akaba umujenosideri mu ngengabitekerezo ndetse n’umujura kabuhariwe. Nyuma yo kwiba amadolari y’Amerika 187,000$ yari ahawe ngo ajye gufungura ambasade z’urwanda muri Amerika, yahise atangiza amashyirahamwe atandukanye yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Marcel Sebatware: Uyu ni we wari kizigenza mu Bugarama mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yari Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora sima, CIMERWA.

Nka muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-major ya Ex-FAR yagize uruhare ruziguye n’urutaziguye mu gutsemba Abatutsi mu Bugarama ahahoze hitwa Perefegitura ya Cyangugu. Uyu mwicanyi yatangaga amakamyo ubundi yari agenewe gutwara sima, bakayapakiramo Abatutsi, akabajyana aho bagomba kwicirwa. 

Mpozembizi Jean Pierre wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi yari umuyobozi w’ibijyanye na tekinike akaba n’umuyobozi wa CDR muri CIMERWA, yari afite amakarikari ahambaye ashaka ko nta Mututsi ugomba gusigara muri Cyangugu.

Umuhungu we Mpozembizi Théophile akomeje kumusigarira mu cyimbo neza, agerageza kumuhanaguraho ibyaha byose, abinyujije mu guhakana no gupfobya Jenoside. 

Ntiwavuga Mpozembizi Théophile ngo wibagirwe inshuti banganya ubumara mu ngengebitekerezo, ariwe Rwalinda Pierre Célestin ukomoka mu Gakenke,  aho se umubyara Rukaza yamariye Abatutsi. 

Simpunga Aloys na Musabyimana Gaspard: Aba bo  bamaze kuba imizindaro kabuhariwe mu kumokera kuri youtube, bavugira benewabo nyamara nabo amaraso abajejeta ku ntoki batarayihanagura.

Charles Ndereyehe: Ni we wayoboye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahohoze ari ISAR. Uyu mugome uri gushyira hamwe na ba Niyibizi Michael n’abandi nka Bucyeye Joseph mu guhembera urwango bifashishije kugoreka amateka, ni we wahamagaye Interahamwe mu 1994 ziza kwica abakozi barenga 100 bakoreraga ISAR yari ayoboye, zibicana n’abo mu miryango yabo bari bahahungiye ku buryo yashyizeho igihembo cy’ibihumbi 10, ku nterahamwe izica Abatutsi benshi. 

Wenceslas  Munyeshyaka: Ni ingirwa-mupadiri wanywanye na Sekibi, akaba akidegembya mu Bufaransa, nubwo mu mwaka ushize yirukanywe mu gipadiri nyuma yo gusanga afite umwana. Uyu niwe wayoboye ibikorwa byo kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille. Yarishe anafata ku ngufu abagore n’abakobwa nk’uko hari n’ababitanzemo ubuhamya.

Abo bose rero nibo bakomeje umugambi utazabahira wo gupfobya no guhakana Jenocide yakorewe Abatutsi, ndetse banashyizeho umunsi wabo ngo wo kwibuka icyo bise Jenoside yakorewe Abahutu. Burya akaga ni ukubona ikirura cyakuririye umwana kikurusha uburakiri. Bamenye neza ko isi yose yamenye ibyabaye mu Rwanda n’uruhare bose bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi amaherezo bazabiryozwa. 

Amaraso arasama.

2022-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

Editorial 16 Aug 2017
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Editorial 11 Mar 2021
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019
Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Editorial 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro
ITOHOZA

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Editorial 23 Jun 2018
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.
Amakuru

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024
Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura
ITOHOZA

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Editorial 20 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru