Umushumba w’itorero Zion Temple Apôtre Dr. Paul Gitwaza yagiriye inama abizera b’iri torero kugira ubwiteganyirize bw’irindi juru mu gihe Imana iri hafi guhindura ibintu byose aho izashyiraho ijuru rishya n’isi nshya maze ibyari bisanzwe bigakurwaho.
Ashingiye ku mpinduka zirimo kugenda ziza ku isi zirimo iterambere mu bucuruzi, ikoranabuhanga ryoroshya ibintu, guhinduka kw’imico y’ibihugu, kwiyunga kw’ibihugu byahoze birebana ay’ingwe, guhura kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’uwa Korea ya Ruguru no kwihuza kw’amadini, Guhura kwa Trump na Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Paul Gitwaza arasaba abizera guhinduka bakava mu bya kera bakitegura gutaha mu ijuru rishya n’isi nshya.
Ati:”Hari ukwihuza kurimo gukorwa mu buryo butangaje kandi bwihuse, ibya kera birimo kugenda bivaho haza ibindi bishya,…ibintu biragenda bihinduka nyuma y’umwaka, nyuma y’amezi,…kandi Daniel yarabivuze ngo mu minsi ya nyuma abantu baziruka bajarajara hirya no hino, ibi ni byo bihe turimo rero.”
Yakomeje agira ati: “Ntawari uzi ko abaperezida ba Leta zunze ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru bakicarana bakavugana, ariko ubu barimo kuvugana! no mu madini ni uko!”
Ibi Gitwaza yavuze ko bifitanye isano n’ibyo Yohana yeretswe bijyanye no guhinduka kw’iusi n’ijuru aho yavuze ko yabonye ijuru rishya n’isi nshya. Ni yo mpamvu avuga ko abantu bakwiye kwibaza uko bizagenda isi n’ijuru bivuyeho yaje ibishya.
Apotre Dr. Paul Gitwaza yagize ati: “Mbese ijuru n’isi nibivaho utariteganyirije nibivaho irindi juru uzajya he? Imana yacu irakureberera kandi ntizagusiga utendetse ahantu, izaremera ijuru rishya n’isi nshya, urasabwa kwiteganyiriza.”
Akomeza ahamagarira abizera kuva mu mwijima maze bagasanga umucyo kuko ngo iyo umuntu atinze mu mwijima amaso agera aho akamenyera Umwijima maze Umwijima ugahinduka umucyo ku buryo asigara atazi gutandukanya icyiza n’ikibi.
Ati: “Iyo umuntu atinze mu mwijima amezi menshi amaso ahindura imiterere n’imikorere yo kumenyera Umwijima maze amaso agatangira kumenyera Umwijima ku buryo iyo ugeze mu mucyo udashobora kureba. iyo umuriro ugiye maze Umwijima ukaza, amaso akorana imbaraga nyinshi kugira ngo amenyere maze agatangira kubona ibintu bimwe na bimwe.”
Uyu mushumba asaba abakirisito kuva mu byaha byatuma batabona ijuru rishya maze bakiyeza bakitegura gutaha mu gihugu cyo mu ijuru kandi bagahora biteguye guhinduka bakava mubya kera ndetse bagahindura ingamba zo gukora ibintu kugirango bazane impinduka kandi babashe kurwanya Satani no kumutsinda babifashijwemo na Mwuka wera.
Shimon
Ntabwo isi izarangira mbere yo kwima kwa Yesu Kristo imyaka igihumbi. Niho Ijuru rishya n isi nshya bizashyirwaho. Ibi byose birimo kuba birateguriza IMPANDA ,kuzamurwa kw ITORERO.gusanganira YESU KRISTO mu kirere.
Urubanza, Ijuru n Isi nshya bizaba nyuma y imyaka 1000
gitter
hhh nti byoroshye