• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Editorial 08 Mar 2018 POLITIKI

Mu gitabo cye “Rwanda, la fin du silence” azashyira ku mugaragaro kuwa 16 Werurwe, Guillaume Ancel, wahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa avugamo mu buryo burambuye ibikorwa bibi byaranze Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994, ndetse n’uko yagiye aterwa ubwoba asabwa kubahiriza itegeko ryo guceceka (la loi du silence).

Guillaume Ancel siwe wa mbere wahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa wanditse igitabo ku byo yabonye mu Rwanda, muri Operation Turquoise ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu 1994, ariko ni we wenyine kugeza ubu ngo utinyutse kwamagana bimwe mu bikorwa byaranze iki gikorwa cya gisirikare cy’ingabo z’u Bufaransa.

Muri iki gitabo cye yise ugenekereje mu Kinyarwanda, “Rwanda, iherezo ryo guceceka” azasohorera bwa mbere kuwa 16 Werurwe mu nzu y’ibitabo, Les Belles Lettres, uyu wahoze mu ngabo z’u Bufaransa agaruka ku kuntu ubutumwa yari yahawe bwagenze hagati y’itariki 25 Kamena n’itariki 05 Kanama 1994.

Ngo hitwajwe igikorwa cy’ubutabazi cyari kigamije guhagarika ubwicanyi, uyu musirikare ngo yaje guhita abona neza ko u Bufaransa bwari buje gushyigikira guverinoma yari irimo gukora jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.

Guillaume Ancel ati: “Byansabye kongera kwandika ibyo nabayemo mu 1994, kugirango ibyo bitazongera gusibwa ukundi.”

Uyu mugabo kandi agaruka ku butumwa bumutera ubwoba agenda yohererezwa cyane cyane nyuma y’ikiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Mata 2014 ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko mu gihe cy’imyaka 3, yagiye atanga ubuhamya mu magambo ku banyamakuru cyangwa mu nama, ariko akaba yarasanze bidahagije akwiye kongera kwandika neza ibyo yabonye mu 1994 kugirango bitazasibangana ukundi.

2018-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Editorial 21 May 2018
Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Editorial 27 Aug 2019
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025
U Rwanda ruragaragaza  na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

U Rwanda ruragaragaza na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

Editorial 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye
HIRYA NO HINO

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Editorial 06 Jun 2017
Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Editorial 01 May 2017
Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi
ITOHOZA

Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi

Editorial 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru