Mu gitabo cye “Rwanda, la fin du silence” azashyira ku mugaragaro kuwa 16 Werurwe, Guillaume Ancel, wahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa avugamo mu buryo burambuye ibikorwa bibi byaranze Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994, ndetse n’uko yagiye aterwa ubwoba asabwa kubahiriza itegeko ryo guceceka (la loi du silence).
Guillaume Ancel siwe wa mbere wahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa wanditse igitabo ku byo yabonye mu Rwanda, muri Operation Turquoise ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu 1994, ariko ni we wenyine kugeza ubu ngo utinyutse kwamagana bimwe mu bikorwa byaranze iki gikorwa cya gisirikare cy’ingabo z’u Bufaransa.
Muri iki gitabo cye yise ugenekereje mu Kinyarwanda, “Rwanda, iherezo ryo guceceka” azasohorera bwa mbere kuwa 16 Werurwe mu nzu y’ibitabo, Les Belles Lettres, uyu wahoze mu ngabo z’u Bufaransa agaruka ku kuntu ubutumwa yari yahawe bwagenze hagati y’itariki 25 Kamena n’itariki 05 Kanama 1994.
Ngo hitwajwe igikorwa cy’ubutabazi cyari kigamije guhagarika ubwicanyi, uyu musirikare ngo yaje guhita abona neza ko u Bufaransa bwari buje gushyigikira guverinoma yari irimo gukora jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.
Uyu mugabo kandi agaruka ku butumwa bumutera ubwoba agenda yohererezwa cyane cyane nyuma y’ikiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Mata 2014 ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko mu gihe cy’imyaka 3, yagiye atanga ubuhamya mu magambo ku banyamakuru cyangwa mu nama, ariko akaba yarasanze bidahagije akwiye kongera kwandika neza ibyo yabonye mu 1994 kugirango bitazasibangana ukundi.