“Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda”; ibi n’ibiherutse gutangazwa na Pasiteri Nsanzurwimo Joseph wigeze kuba umuyobozi w’itorero rya ADEPR kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro Rushyashya yagiranye na Denis Rurangwa, umwanditsi, akaba n’umushakashatsi wavukiye mu idini rya ADEPR ndetse akarikuriramo akaba azi amateka yaryo menshi, yakomoje ku mwiryane ukunze kuranga iri torero, ndetse aboneraho gusaba leta y’u Rwanda kwegera Nsanzurwimo ikamushishikariza gutaha kuko asa nk’ufite inzozi zo kugaruka mu gihugu.
Rurangwa ati: “Uyu musaza Nsanzurwimo Joseph, Ndabizi ko igihugu cyacu cyakoze ibintu bikomeye,byo guhosha amakimbirane mu gihugu, igihugu gikwiye gusanga Nsanzurwimo, agataha akaza mu gihugu, ngirango hari umuntu twaganiraga ubushize..we bajya bavugana..aravuga ngo aherutse gutangaza mu rusengero rwe..aravuga ngo; ‘gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda’.
Abajijwe aho ubwumvikane bukeya bwaba bukunze kurangwa muri ADEPR buturuka, yasubije ko ubusanzwe ADPR yashinzwe na Nsanzurwimo muri za 80 ubwo yari ifite icyicaro I Gihundwe ariko yitwa Association d’Entraide des Eglises Pentecotes au Rwanda.
Muri za 80 ngo nibwo leta yasabye ko icyicaro kiva I Gihundwe mu cyahoze ari Cyangugu kikazanwa I Kigali, uwari represent regale, Kapitura Gabriel bimunanira kuza I Kigali asaba Nsanzurwimo Joseph ko yabahagararira muri Kigali, icyo gihe akaba yari aturutse mu Bubiligi kwiga.
Nsanzurwimo ngo yitwaye neza biba ngombwa ko agirwa representant w’agateganyo wa Association d’Entraide des Eglises Pentecotes au Rwanda kuko yari akiri muto kandi avuye kwiga I Burayi ajijutse mu gihe itorero ryatangijwe n’abantu bakuze batari barize cyane.
Muri za 84 bamutoreye kuba representant wemewe, maze azenguruka igihugu cyose areba uko amatorero ya ADPR ameze. Icyo ngo yabonye n’uko yasanze bafite imyizerere itandukanye kuko muri iyo association buri torero ryigengaga biba ngombwa ko agira igitekerezo cyo gushinga itorero rimwe rikagira umuyobozi umwe, ashinga Association Des Eglises Pentecotes au Rwanda (ADEPR), aba pioneer ndetse aba umuyobozi waryo kugeza mu 1994 ubwo yahungaga.
“Ubwo rero urumva, niwe wabyaye ADEPR, niwe wayivunnye, niwe washatse abayoboke bayo, niwe washyizeho umurongo wayo, kugeza muri 94 ubwo yahungaga itorero rigasigara risa nk’aho ridafite umuyobozi rirwanirwa na bugingo n’ubu ubona abantu bakirirwanira.”
Nubwo kuri ubu abarizwa i Burayi, ngo Nsanzurwimo aracyagira uruhare rukomeye mu byemezo bifatirwa mu idini rya ADEPR mu Rwanda kuri ubu birimo n’ishyirwaho ry’abayobozi b’idini. Impamvu ikaba ari uko uyu Nsanzurwimo yashinze ikiswe ‘Ukiamuka’ gihuriyemo amatorero ya ADEPR muri Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati kandi akaba ari we ugikuriye.
Iki ngo akaba ari nacyo gifatirwamo imyanzuro ya ADEPR hirya no hino ndetse no mu Rwanda nk’uko Rurangwa akomeza abitangaza. Ati: “Nicyo cyatumye igihe bariya ba Sibomana na Tom bajya ku buyobozi bwa ADEPR Ukiamuka yahise ifatira ADEPR embargo yo kubirukana muri association kuko iriya myaka yose 5 bayoboye Ukiamuka yari yarabirukanye.”
Impamvu ngo ni uko bari birukanye umuhungu wa Nsanzurwimo, Usabwimana Samuel.
Pasteri Usabwimana Samuel wigeze kuyobora ADEPR ngo akaba ari umwe mu bantu babiri (Umuhutu n’Umututsi) Nsanzurwimo yari yohereje hanze y’u Rwanda (Kenya) kwiga mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bikavugwa ko Nsanzurwimo nk’umuntu w’umuhanga yarebaga kure agateganya ko intambara nirangira FPR itsinze Usabwimana (Umututsi) ari we uzayobora ADEPR itatsinda ADEPR ikazayoborwa n’uwo muntu wundi tutabashije kumenya amazina ariko bivugwa ko ari we wungirije Nsanzurwimo mu Bubiligi.
Samuel rero yagarutse mu gihugu aje mu mwanya yari yarasezeranyijwe, ariko ngo bamwe mu bari bazi ibye na Nsanzurwimo ntibabyishimira bavuga bati kuba Samuel yicaye aha ni Nsanzurwimo uhicaye. Rurangwa akagira ati: “Buriya nizo ntambara nyinshi Samuel yahuye nazo.”
Iri dini rero ngo nubwo rikunze kuvugwamo ikibazo cy’ubwumvikane bukeya bushingiye ku bwoko, ngo baba Abahutu cyangwa Abatutsi bemera Nsanzurwimo ku buryo bishobotse akagaruka mu Rwanda byafasha mu gushakira umuti urambye ibibazo bikunze kurangwa muri iri dini.
Mu 2010, Nsanzurwimo Joseph yajyanye radio na televiziyo y’u Bubiligi, RTBF, mu rukiko ayirega kumuharabika imushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko Rukuru rw’I Buruseli ruhamya RTBF ko yamuharabitse mu kiganiro Question à la une cyatambukaga kabiri mu kwezi.
Mu 2016, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bwatangiye kwiga k’umushinga mushya wo kwambura inshingano zitandukanye abari abakristu mur’iri torero bakoze Jenoside kandi bakabihamywa n’inkiko .
Mu bashyirwaga mu majwi hakaba hari harimo Pasiteri Uwinkindi Jean ufungiye muri Gereza ya kigali , Pasiteri Utazirubanda Leonce wahoze ayobora paruwasi ya Kareba mu cyahoze ari Ntongwe , Serushoki , Pasiteri Sagahutu Jean ndetse na Nsanzurwimo Joseph .
Lolo keza
Uwo musaza niyigarukire mu Rwamubyaye nta mpamvu yo gusazira I mahanga. Naze arebe abana be muri ADEPR baramukumbuye.
Peres
Ariko se Rurangwa FPR yamubabariye ikamuruhura ikamuha umwanya w ubu Dépite yaharaniye Kuva cyera koko! Rurangwa Rurangwa Denis. Muzehe Past. Nsanzurwimo yigeze a gutuma ku muvugira? Umufitiye impuhwe? Ngw ino umucyure? None se Niba yaranabivuze yaragutumye ngo ubinyuze muri Rushyashya?? Kandi WA mugabo Sinzi icyo ushaka.
Byose byarakunaniye, ibyo kwihana nk umuhutu WA Ndumunyarwanda ..umwanya bawihera Bamporiki…ntimwari kubona aho mukwirwa mwembi ak urusha INTAMBWE.
MWESE muri: Abahutu, muvuka iCyangugu, muri muri ADEPR…mwize i RUHANDE…
Sinzi impamvu basi utabaye Gitifu Cyangwa ngo ujye muri NJYANAMA….
Rurangwa: ongera wegere Imana Cyangwa uri muri Campagne yo kuba Dépite ??
Mu byishe igihugu cy URWANDA harimo NO kugira indi mi zirenze rumwe!!! Niho umwaku uva.
Peres
Nari Nibagiwe sinari narebye neza ngo Uri Umwanditsi ukaba n umushakashatsi? Ntabwo ukiri Pastor se? Naho se Dotani Ministry?
Subira kw isoko( Source). Kandi Imana izabigufashamo. Va mu tuntu n utundi.
Damas
Wowe wiyise Peres ndakugaye cyane. None se Rurangwa uramuziza ko ari gushishikariza abanyarwanda gutaha mu rw’ababyaye. Ntabwo ibyo Rurangwa akora ari ugushaka ubudepite ahubwo ni ukubaka igihugu. Wikosore uru Rwanda ntirwubakwa n’ubuhutu n’ubututsi rwubakwa no kuba uri Umunyarwanda nyawo.
Lolo keza
Denis komeza utsinde uharanire amahoro ibyiza biri imbere.
Uwitonze atora n’iby’abandi babuze.
alias
kino gipasteri kirahaze wangu mukireke njye mbiwanjye ntabwomba murigereza uzaze tugurane umwijuto wikinombe bahu wagizengo ntamvura izagwa….
Me2u
Article yanditse I ibinyoma gusa. Adepr ntiyashinzwe 80, siyabanyacyangugu gusa.
Uwo muvugana uganira na mzee Nsanzurwimo ninde? Uwamukubaza nkareba ko utarya iminwa. Denis you are not an expert my dear, uri kuvuga ibintu bivanze. Kandi ndibwira ntawagutumye ahubwo witumye!!! Kuvuga Kiamuyaka ubwo urashaka gukoroga abantu ngo bakora bakorana nabo hanze. Mukunde amahoro kandi mwimakaze ukuri.