• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho RNC ikubitiwe muri RD-Congo, abitwa inyeshyamba za Kayumba bakayabangira ingata bagana mu kirwa cya Kazimya kiri mu Nyanja ya Tanganyika hagati ya Congo na Tanzania – Kigoma.  N’umjinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI. David Himbara na Jean Paul Turayishimye, inshuti magara y’umuryango wa Rwigara, kubera ipfunwe n’agahinda k’ibyabereye muri Kivu y’epfo mu Minembwe,  niko gutangira guhimba ikinyoma cyo gushyira ku nkeke leta y’u Rwanda biciye muri Dianne Rwigara [ Mouvement pour le Salut du Peuple [ M.S.P Itabaza ] ndetse n’ABARYANKUNA ba Ntamuhanga Cassier, babeshya ko bavugira abacitse ku icumu, ko bicwa nyamara ari Propaganda za RNC.

Ubu bugome bukomoka kukuba Museveni  yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abarwanya u  Rwanda biciye muri RNC yiyemeje gushyigikira ya Kayumba Nyamwasa, agatsiko gashishikajwe no guhungabanya uRwanda. Abantu benshi bashimutwa na CMI , bashimutwa kubera abasangirangendo ba RNC. Bityo bakagerageza kubahata kwinjira muri ako gatsiko k’abaterabwo ba barwanyi ba RNC. Ariko ibi bikaba byarananiranye ku bacitse ku icumu rya Jenoside ya 1994, banze kubayoboka  uyu mugambi wa Kayumba na Museveni, hakoreshejwe bamwe mu  miryango y’abarokotse  baba hanze y’igihugu,  imiryango mpuzamahanga ikunze guharabika u Rwanda nka Human Rights Watch  ndetse n’abazungu bakorera zimwe muri  z’Ambasade zo mu Rwanda, ariko  kunyura kuri Dianne Rwigara ngo bamukoreshe kuko Calixte Sankara bitaciyemo. Nguwo umugambi  wa RNC n’Urwego rwa CMI ariwe mufasha wa Kayumba mu kwinjiza abayoboke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo yakoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye. Mu itohoza ryacu tukaba tumaze kumenya ko iyo baruwa yateguwe na David Himbara, Jean Paul Turayishimye na Ben Rutabana ba RNC bakaba inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, uyu Ben Rutabana uba mu gihugu cy’ubufaransa akaba ari  nyirarume  wa Dianne Rwigara, dore ko muri iyo baruwa Dianne atabasha gusobanura no  kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga. Ukurikije ibibazo yabajijwe n’umunyamakuru Edmund Kagire.

David Himbara

Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.

Abanyarwanda bakaba basabwa kwitwararika bidasanzwe, kuko ubu RNC yatsindiwe muri DRC. Abasangirangendo ba RNC n’inshuti zabo zo muri CMI bazaryakarungu, ibi bikaba ari ibitangazwa n’abasesenguzi. Bityo rero, inzirakarengane ishobora gushimutwa muri iki gihe, ishobora guhura n’uruva gusenya, kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi ibi bikorwa by’umujinya  bya Dianne Rwigara wari utegereje amakiriro kuri RNC, bihura n’ibindi bikorwa bya RNC na CMI muri Uganda, bikomeje kwibasira Abanyarwanda, aho aba barirwa mu Magana bafungiwe Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nkuko byemezwa n’ abajugunywe n’inzego za Uganda ku mupaka wa Cyanika.

Aba bakaba ari Baziruwiha Damascene w’imyaka 47 na  Rwagasore Bernard, ufite imyaka 42, bombi bakaba bari abayobozi mu idini rya ADEPR mu Rusengero rwitwa Zinga, mu Karere ka  Wakiso ho muri Kampala.

Ubwo binjiraga muri Uganda, bagiye mu buryo bukurikije amategeko, nkuko babivuga. Ariko ibyo ntibyigeze bibuza inzego z’umutekano za Uganda kubajugunya muri gereza.  Baziruwiha yari mu kazi ke mu kirwa kitwa Zinga mu Kiyaka Vigitoriya, mbere yuko ashimutwa n’urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Wakiso, urwo rwego ruvuga ko ngo ari intasi ya guverinoma y’uRwanda.

Baziruwiha  we yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso, amaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho nyuma yaje guhindurirwa muri gereza ya Kigo, ntakumuburanisha, yewe no kuba bamukorera icyindi gikorwa kijyanye n’amategeko.

Uyu munyarwanda nyuma akaba yaraje gushyikirizwa ubushinjacyaha muri Entebbe. Ariko hari ikintu cyidasanzwe cyaje kuba: Uyu mushinjacyaha akaba yari inyangamugayo, umwe mubantu badashaka kwica amategeko, mu rwego rwo gushyigikira ingoma ya Museveni.  ati : “Uyu mushinjacyaha wa Entebbe yirukanye urubanza, avuga ko yasanze ndi umwere ko nazize akamama!”

Uwo mushinjacyaha yagiriye inama izo nzego z’umutekano kurekura Baziruwiha. Ariko abashinzwe umutekano b’ubutegetsi, baranga, kubera bamenyereye kuba icyo bakoze cyose kibi, batajya bahanwa, bityo barongera bamujugunya muri gereza, nta bisobanuro. Avuga ko bamucucuye amafaranga yari afite, bakana mukorera iyicarubozo, bakajya banamukubita ku buryo buhoraho bahereye mu gitondo kugeza ni mugoroba.

Impamvu, nkuko abivuga, nuko yanze kwemera ko ari intasi y’uRwanda. Akomeza avuga ko yafunzwe bakamuhambiriza imigozi mu kumba gato cyane kari kuzuye mo imyanda. Ngo bajyaga bamugaburira akawunga n’amazi y’ibishyimbo byabaga bifite impumuro mbi, nkuko Baziruwiha abivuga. Nyuma yo gukubitwa bikabije, ntakwemera ko ari intasi, Baziruwiha yaje kujugunywa Cyanika ku mupaka, bikaba byari ku wa 14 Nyakanga 2019

Nka Baziruwiha, Rwagasore Bernard, yagiye Uganda muri 2008. Akaba avuga ko yakoraga akazi ke neza mu Kabale kandi akaba yarakurikizaga amategeko.. Nawe yaje gufatwa arafungwa, bamuziza ko ngo yari maneko y’uRwanda. Abo Banyarwanda uko ari babiri nabo bazize urwego rwa CMI. N’umujinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI.

Nk’abandi Banyarwanda basaga igihumbi barimo gutesekera  mu magereza ya Uganda, no mu buvumo bwa gereza ya Mbuya mu kigo cya gisirikare, n’izindi gereza zayo zidakurikije amategeko, aba bagabo uko ari babiri bakaba barazize politike ya Museveni yo kugirira nabi uRwanda.

Iyo CMI na RNC bashimuse Umunyarwanda, cyangwa Abanyarwanda, nkuko babikoze kuri Baziruwiha na Rwagasore, ntibajya bemererwa guhamagara imiryango yabo kugirango bayimenyeshe (imiryango) aho baherereye. Bafungirwa ahantu hatazwi.

Kandi ibi byose babikora bitwaje icyaha cy’igihimbano ngo ko baba ari intasi, cyangwa kwinjira mu gihugu mu buryo buba budakurikije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo buhabanye n’amategeko.” Muri ibi birego byose, inzego za Uganda ntizijya zigaragaza ibimenyetso. Inshuro nyinshi iyo inzego za Uganda zishinzwe umutekano batagaragaje ibimenyetso, bahindura ibirego bakabagerekaho ibindi byaha. Umunsi umwe bashobora kurega umuntu icyaha cyuko ari intasi, hanyuma bakaza kubihindura bavuga ko ucyekwaho icyaha, yinjiye mu gihugu ku buryo buhabanye n’amategeko.

Izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda zafashwe na CMI cyangwa se n’izindi nzego zishinzwe umutekano zisaba ko inzirakarengane z’Abanyarwanda zibaha amafaranga kugirango bazirekure (izo nzirakarengane), abenshi mu bafunzwe akaba aribo batangaje. Aka ni akarengane kabakorerwa ku buryo buhoraho, ariko babasaba amafaranga y’umurengera. Iyo izo nzirakarengane zibuze amafaranga yo kubaha, nazo zimara igihe kirekire muri izo gereza cyangwa se ubwo buvumo baba bafungiwemo.

Kubera uku kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kw’Abanyarwanda iyo bari muri Uganda, Kigali ikomeje kugira inama abaturage kutajya basura kiriya gihugu, kubera ko umutekano wabo uba utizewe iyo baba bamaze kwambuka.

2019-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Editorial 16 Dec 2017
Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Editorial 11 Dec 2023
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Editorial 08 Jan 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru