Guverinoma ya Uganda irateganya guhagarika status y’impunzi ku Banyarwanda ibihumbi baba muri iki gihugu nk’impunzi.
Ibi byatangajwe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Hillary Onek ubwo yabonanaga n’abagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA) I Kampala.
Yasobanuye ko Guverinoma ya Uganda iri guteganya guhagarika status y’impunzi ku banyarwanda ahubwo bagahabwa ibyangombwa byo gutura by’agateganyo.
Minisitiri Onek yavuze ko izi mpunzi zigiye gushyirwa mu maboko y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku buryo kumara igihe kirekire muri Uganda kwabo kuzajya kugengwa n’amategeko arebana n’abinjira n’abasohoka mu gihugu avuga ko hatangwa visa y’amezi atatu, nyuma ugasobanura impamvu ushaka gukomeza kuguma muri Uganda mu gihe ukeneye indi visa.
Minisitiri Onek kandi yahishuye ko igikorwa cyo kumvisha Abanyarwanda gusubira mu gihugu cyabo kitigeze cyoroha kuko benshi ngo badashaka gutaha.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko ibihumbi Magana by’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa, Guverinoma ya Uganda yemeza ko hasigaye Abanyarwanda babarirwa mu 14,000 bakiba muri iki gihugu nk’impunzi.