Umuhanzi w’icyamamare Corneille, ufite ubwenegihugu bwa Canada ariko akaba afite inkomoko ku babyeyi b’abanyarwanda, aherutse gushyira hanze igitabo yise “Là où le soleil disparait”, aho avuga ubwana bwe n’ibyamubayeho birimo kuba nyirasenge yarajyaga amufata ku ngufu akamusambanya afite imyaka 6, hanyuma akibanda cyane ku rupfu rw’ababyeyi ye bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse akavugamo n’ababishe. Avuga ko ababyeyi be bishwe n’ingabo za FPR nyamara hagaragajwe ibimenyetso bifatika bimunyomoza, hanerekanwa ko kuba yaratangaje ibi haba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Ubusanzwe icyamamare Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy’u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n’ababyeyi bombi b’Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z’amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko.
Se wa Corneille ari we Emile Nyungura, icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Emile Nyungura yiciwe mu maso y’umuhungu we Corneille tariki 15 Mata 1994, ndetse kuri iyo tariki nyuma ya se umubyara, hishwe na nyina ndetse n’abavandimwe be batatu, Corneille aba ari we usigara wenyine.
Mu buryo butunguranye ariko, Corneille yavuze ibintu byatunguye benshi kandi birimo kwivuguruza kwinshi ukurikije ibindi yagiye avuga mu myaka 22 ishize, ashimangira ko yibuka neza ibyabaye nk’ibyabaye ejo, ko nta gushidikanya umuryango we wishwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi bizwi ko zarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.
Umubiligi Alain Billen, umunyamakuru w’impuguke mu by’amateka y’u Rwanda by’umwihariko wakoze ubushakashatsi ku bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso byinshi bishimangira ko Corneille abeshya, yivuguruza kandi ibyo yakoze bikaba bifite ikindi kibyihishe inyuma. Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwe (blog), Alain Billen agenda yerekana akantu ku kandi gashimangira ko Corneille abeshya.
Alain Billen avuga ko umuryango wa Corneille wiciwe mu mujyi wa Kigali tariki 15 Mata 1994, nyuma y’icyumweru kimwe Jenoside itangiye mu Rwanda. Agaragaza ko icyo gihe nta basirikare ba FPR bari mu mujyi wa Kigali, ndetse ko bahageze mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 1994, ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri umuryango wa Corneille wishwe. Avuga ko bacye ari bo babaga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahari hazwi nka CND.
Alain Billen kandi agaragaza ko Emile Nyungura icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, bisobanura neza ko yari umwe mu bantu bahigwaga n’ubutegetsi bwari buriho, kuburyo ingabo za Guverinoma y’icyo gihe (FAR) zamucungiraga hafi ngo yicwe, ari nabyo byatumye apfa mu minsi ya mbere yakozwemo Jenoside.
Uyu mubiligi akomeza yerekana uburyo FPR ntacyo yashakaga kuri Emile Nyungura n’umuryango we, kuko iyo ibasha kugera mu gace yari atuyemo yari kubanza kwica Matayo Ngirumpatse bari baturanye, kuko uyu yari Perezida w’ishyaka MRND rya Juvenal Habyarimana ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu Ngirumpatse yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Alain Billen yibaza uburyo FPR yari ishishikajwe no guhagarika Jenoside, yaba yarinjiye muri aka kaje k’umwe mu bikomerezwa byakoze Jenoside, yarangiza ntinagire icyo itwara abakoraga ubwicanyi bari bayobowe na Matayo Ngirumpatse ahubwo ikajya kwica umuryango wa Emile Nyungura bari baturanye.
Yibaza kandi uburyo Corneille uvuga ko umuryango we wishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi, yaba yarabashije kuzimenya mu gihe nta mpuzankano (Uniform) bari bafite, dore ko batari no kwinjira mu mujyi wa Kigali bidegembya cyangwa bambaye imyenda yari gutuma bamenyekana mu gihe ingabo za Guverinoma y’icyo gihe zari zuzuye mu uwo mujyi muri ayo matariki.
Alain Billen kandi, agaragaza ukwivuguruza kwa Corneille, akabyerekana nk’ikimeyetso gifatika cyo kuba uyu muhanzi afite ikindi kintu gihishwe cyatumye ahindura imvugo agaharabika ingabo za FPR Inkotanyi. Agaragaza aho yagiye atangaza ubwe ibintu byerekana ko ubu arimo kubeshya ibinyoma bidafite ishingiro.
Urugero atanga ni nko muri Gashyantare 2006, aho Corneille ubwe yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Nathalie PETROWSKI wakoreraga “La Presse Arts et Spectacles”, icyo gihe akaba yaragaragaje ko abishe umuryango we atabazi ariko uko byagenda kose atari FPR. Icyo yihe Corneille yagize ati: “Abishe umuryango wanjye? Simbazi ariko sinshaka no kubamenya. Gusa sintekereza ko baba ari FPR kuko icyo gihe abasirikare babo nta bari muri ako gace.”
Alain Billen, umubiligi w’imyaka 63 y’amavuko unyomoza Corneille
Icyo gihe kandi, Corneille yabwiye Nathalie PETROWSKI ko nta bintu byinshi yibuka byabaye mu ijoro umuryango we wicwaga, uretse kuba yibuka ko hari nka saa cyenda z’urukerera ubwo abantu bafite intwaro babateraga bakica umuryango we wose bagahita bagenda, bakagenda bazi ko ntawe basize agihumeka.
Muri rusange, Alain Billen agaragaza ko Corneille yaba akoreshwa n’abasize bahekuye u Rwanda bidegembya mu bihugu bitandukanye by’amahanga, kimwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagamije gukoma igihugu mu nkokora, mu gihe u Rwanda ubu ruri ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu bifite ubutegetsi bukora neza nk’uko byagaragajwe na WEF (World Economic Forum). Kuba yaba akorana n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Alain Billen anabishingira ku kuba ari bo bahise basamira hejuru ibyo kuba yaravuze ko ababyeyi be bishwe na FPR, bikagaragaza ko hari icyo bari babyitezeho.
Source : Ukwezi.com