Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald wagiye ugaragaza udushya twinshi mu gihe gito amaze atorewe kuyobora iki gihugu, hagaragajwe raporo zivuga ko ari we mu Perezida cyangwa se muntu wa mbere mu mateka y’Isi ukorerwa uburinzi buhambaye aho umuryango we ukoresha amafaranga asaga Miliyoni Magana inani uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda (800,000,000frw) ku munsi mu rwego rwo gusigasira umutekano we.
Raporo nyinshi zimaze gusohoka, zigaragaza ko Perezida Trump akoresha ingengo y’imari ihanitse kuko no mu minsi ishize hasohotse indi raporo igaragaza ko amafaranga akoresha mu kwezi kumwe aruta ayo Perezida Obama yasimbuye kuri uyu mwanya, yakoreshaga mu gihe cy’umwaka wose.
Raporo iheruka gukorwa na CNN igaragaza ko uku kuzamuka cyane kw’ingengo y’imari ikoreshwa n’umuryango wa Trump mu kuwucungira umutekano yatewe ahanini n’uko we ari muri White House mu mujyi wa Washington DC, mu gihe umufasha we Melanie ndetse n’umwana wabo w’umuhererezi Barron batuye mu mujyi wa New York.
CNN yakoze ubu bushakashatsi, yagaragaje ko impamvu yatumye iyi ngengo y’imari iba nini cyane ngo ni uko uyu muryango utabana ngo mu gihe babaye bari kumwe, kuwucungira umutekano hakoreshwa ingengo y’imari iri hasi cyane.
Umuryango wa Perezida Trump
Gusa ibi bimaze gufatwa nk’ibintu bisanzwe kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yafashe ikiruhuko inshuro zigera kuri enye mu mujyi wa Mar-a-Lago Florida, aho yakoresheje akayabo k’amafaranga muri ibyo bihe, ikinyamakuru la Politico, kikaba cyaragaragaje raporo ivuga ko hakoreshejwe asaga Miliyari 2, 400,000,000frw .