Depite Hamidou Omar wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko yitabye Imana kuri wa kabiri.
Hamidu Omar yabaye intumwa ya rubanda muri leta y’inzibacyubo kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka wa 2007. Yaje gusubira mu nteko mu mwaka 2003 kugeza mu mwaka wa 2013.
Hamidou omar yakorewe isengesho ku musigiti wa Al Fat’ha uzwi nka Onatracom
Hamidou Omar Kiyogoma yavukiye mu mugi wa Kigali, mu karere ka nyarugenge, mu mwaka w’1957. Yize amashuri ye abanza ku ishuri ribanza Intwali, akomereza amashuri yisumbuye muri Group Scolaire Byimana aho yize umwaka umwe, akomereza muri Group scolaire sainte Andre I Nyamirambo,aho yarangije afite amanota meza akomereza muri kaminuza y’u Rwanda (UNR) aho yize Ubutabire.
Yabaye Secretaire Depite muri biro y’inteko ishinga amategeko ubwo Joseph Sebarenzi yari Perezida wayo
Yabaye umukomiseri muri komisiyo y’ivugurura ry’itegekonshinga kuva mu mwaka 2001 kugeza 2002.
Akirangiza kwiga Kaminuza i Butare, Hamidou Omar yabaye umuyobozi w’uruganda rwitwaga SOMIRWA rwacukuraga amabuye yagaciro i Rutongo.
Yabaye kandi umukozi w’icyahoze ari Electrogaz ku Gihira ku Gisenyi.
Ni umwe mu bashinze ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI mu mwaka w’1991.
Hakizimana Tchale Abdallah mukuru wa Hamidou Omar yabwiye Itangazamakuru ko Hamidou Omar yakuze ari umunyabwenge ku buryo aho yize hose yagiye yitwara neza, avuga ko yavuye mu nteko afata ikiruhuko cy’izabukuru, akomeza guhangana n’uburwayiindwara yari amaranye igihe kinini.
Nyuma y’isengesho yashyizwe mu modoka ijyanwamo abitabye Imana
Hamidou Omar yitabye Imana aguye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu mu bitaro bya Kibagabaga, ari naho yari atuye, azize indwara zirimo umutima na Diyabete, yari afite imyaka 61,asize umugore n’abana 5.
Yashyinguwe kuri uyu wa gatatu mu irimbi ry’I Nyamirambo, ahari na bamwe mu barwandashyaka ba PDI brangajwe imbere na Perezida w’iri shyaka akaba na Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Sheikh Mussa Fazil Harelimana na Visi perezida waryo Mukama Abbas.
Yasengewe ku musigiti wa Al fat’ha uzwi ku izina rya Onatracom
Sheikh Mussa Fazil Harelimana Visi perezida w’inteko ishinga amategeko hamwe na Mukama Abbas bombi b’abayobozi ba PDI
Yururutswa mu mva
Ubusabe bwa nyuma, Hamidou Omar yasabiwe ku irimbi ry’i Nyamirambo