Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG) Iherutse kubwira Abasenateri ko hari abantu usanga barakatiwe n’Inkiko Gacaca, badafunzwe, usanga bari imbere mu gihugu.
Ubwo Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yasesenguraga raporo ya CNLG y’umwaka wa 2015/2016, inareba iteganyabikorwa ryayo rya 2016/2017; yasabye ko hagira igikorwa bagakurikiranwa, dore ko ngo usanga baratuye utabatandukanya n’abandi cyangwa biyita ko bagiye gupagasa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene , yanavuze ko mu makuru bagiye bahabwa n’uturere byagaragaye ko abo bantu bakunze no guteza umutekano muke aho baba barimukiye.
Byongeye ngo bava mu karere kamwe bakanjya mu kandi, kandi nyamara bashakishwa n’inzego z’ubushinjacyaha. Bityo Dr Bizimana abwira abasenateri ko ari ibyo kwitabwaho.
Yagize ati “Mwazabiganiraho mukareba icyakorwa kuko usanga niba abantu barakoreye Jenoside mu turere twa Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Muhanga, Musanze bahungira mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bajya kwishakirayo amasambu, baragenda bagatura nk’abandi baturage bibera aho ngaho, iyo bamenyeko bari gushakishwa barambuka bakigira muri Uganda, kandi tuganira n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo batubwiye ko usanga abo bantu bitwa abimukira ari bo usanga bateza umutekano muke kubera n’urwo ruhare baba baragize muri Jenoside.”
Senateri Kalimba Zephrin umwe mu bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena yunze mu rya Bizimana avuga ko hagakwiye kugira igikorwa, gusa avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati ya CNLG n’uturere kugira ngo abo bantu babashe gukurikiranwa .
Yagize ati “ Ese mukorana mute n’uturere kugira ngo mubashe gufata abo bantu usanga bihisha hirya no hino mu gihugu?”
Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko batazi neza umubare w’abamaze gutoroka, avuga ko amakuru bahabwa n’abantu batandunye bababwira ko abashakishwaga hari aho bababonye.
Dr Bizimana yagize ati “Hari igihe uganira n’umuturage akakubwira ati wa muntu mwakatiye muri Gacaca, yibereye Nyagatare, yibereye i Gatsibo, aratuye ameze neza, abantu bamufata nk’umuturage usanzwe.”
Muri iyo raporo y’ibikorwa CNLG yanagaragaje aho gahunda yo kubika Dosiye za Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga zigeze, avuga ko kugeza ubu izigera kuri miliyoni 10 zamaze kubikwa, mu gihe bateganya ko bitarenze mu mwaka wa 2018 izigera kuri miliyoni 60 zigomba kubikwa zose zizaba zararangiye.
Dr. Bizimana JD