Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (HCR) ryatangaje ko hari bamwe mu mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gusubira iwabo, hakaba harashyizweho itsinda ribigenzura.
Mu butumwa bugufi HCR yatangaje ko iryo tsinda ryashyizweho rizaganira n’izo mpunzi hagamijwe kugenzura abagaragaje ko bashaka gutaha.
Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza, Rwahama Jean Claude, yavuze ko icyo gikorwa cyo kugenzura impunzi bakizi kandi cyaturutse ku bushake bwazo.
Yagize ati “Ni gahunda isanzwe. Ubundi impunzi ziba zifite ubufasha butangwa n’imiryango itandukanye ariko zifite uburenganzira bwo gutaha igihe zibishatse. Twe icyo dukora ni ukubagezaho amakuru y’umutekano w’aho baturutse.”
Umuryango w’Abibumbye na n’ubu ugaragaza ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hataragaruka umutekano.
Rwahama yavuze ko amakuru y’umutekano muke muri ako gace bayamenyesheje impunz, gusa ngo ntabwo bakwemeza ko uduce twose impunzi zaturutsemo nta mutekano uhari.
Ati “Turabibabwira ko umutekano utaragaruka ariko birashoboka ko atari ko hose hameze, wenda hashobora kuba ahari duce tutarimo ibibazo.”
Abajijwe niba gutaha kw’izi mpunzi kwaratewe n’imyigaragambyo iherutse mu nkambi ya Kiziba, Rwahama yavuze ko atari yo mpamvu kuko bisanzwe ko impunzi zifuza gutaha zibifashwamo.
Komite ishinzwe kugenzura abifuza gutaha yatangiriye mu nkambi ya Gihembe, Akarere ka Gicumbi, icyakora Rwahama avuga ko no mu zindi nkambi z’Abanye-Congo zizagerwaho vuba.
Ubwo yari mu Rwanda mu kwezi gushize, Umuyobozi wa HCR ku Isi Filippo Grandi yavuze ko umutekano utaragaruka mu Burasirazuba bwa Congo ku buryo bakwizera ko impunzi zisubiyeyo nta kibazo zahura nacyo.
Yagize ati “Nakiganiriyeho na Perezida Kabila avuga ko ari iby’ingenzi ko abaturage bagaruka iwabo. Si mu Rwanda gusa kuko bafite impunzi muri Zambia, muri Angola, mu Burundi no muri Tanzania. Namubwiye ko agomba gushyiraho uburyo buhamye bwizewe, butekanye. Haracyari ibibazo mu Burasirazuba bwa Congo, tugomba kubanza gukemura ibyo bibazo kugira ngo abahunze bari mu mahanga batahuke.”
U Rwanda rucumbikiye impunzi 174,000 zirimo ibihumbi by’Abanye-Congo bahahungiye mu myaka isaga 20 ishize.