• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Editorial 11 May 2018 Mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (HCR) ryatangaje ko hari bamwe mu mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gusubira iwabo, hakaba harashyizweho itsinda ribigenzura.

Mu butumwa bugufi HCR yatangaje ko iryo tsinda ryashyizweho rizaganira n’izo mpunzi hagamijwe kugenzura abagaragaje ko bashaka gutaha.

Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza, Rwahama Jean Claude, yavuze ko icyo gikorwa cyo kugenzura impunzi bakizi kandi cyaturutse ku bushake bwazo.

Yagize ati “Ni gahunda isanzwe. Ubundi impunzi ziba zifite ubufasha butangwa n’imiryango itandukanye ariko zifite uburenganzira bwo gutaha igihe zibishatse. Twe icyo dukora ni ukubagezaho amakuru y’umutekano w’aho baturutse.”

Umuryango w’Abibumbye na n’ubu ugaragaza ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hataragaruka umutekano.

Rwahama yavuze ko amakuru y’umutekano muke muri ako gace bayamenyesheje impunz, gusa ngo ntabwo bakwemeza ko uduce twose impunzi zaturutsemo nta mutekano uhari.

Ati “Turabibabwira ko umutekano utaragaruka ariko birashoboka ko atari ko hose hameze, wenda hashobora kuba ahari duce tutarimo ibibazo.”

Abajijwe niba gutaha kw’izi mpunzi kwaratewe n’imyigaragambyo iherutse mu nkambi ya Kiziba, Rwahama yavuze ko atari yo mpamvu kuko bisanzwe ko impunzi zifuza gutaha zibifashwamo.

Komite ishinzwe kugenzura abifuza gutaha yatangiriye mu nkambi ya Gihembe, Akarere ka Gicumbi, icyakora Rwahama avuga ko no mu zindi nkambi z’Abanye-Congo zizagerwaho vuba.

Ubwo yari mu Rwanda mu kwezi gushize, Umuyobozi wa HCR ku Isi Filippo Grandi yavuze ko umutekano utaragaruka mu Burasirazuba bwa Congo ku buryo bakwizera ko impunzi zisubiyeyo nta kibazo zahura nacyo.

Yagize ati “Nakiganiriyeho na Perezida Kabila avuga ko ari iby’ingenzi ko abaturage bagaruka iwabo. Si mu Rwanda gusa kuko bafite impunzi muri Zambia, muri Angola, mu Burundi no muri Tanzania. Namubwiye ko agomba gushyiraho uburyo buhamye bwizewe, butekanye. Haracyari ibibazo mu Burasirazuba bwa Congo, tugomba kubanza gukemura ibyo bibazo kugira ngo abahunze bari mu mahanga batahuke.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi 174,000 zirimo ibihumbi by’Abanye-Congo bahahungiye mu myaka isaga 20 ishize.

2018-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Editorial 29 May 2018
Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Editorial 24 Apr 2018
“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Editorial 23 Jun 2017
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Editorial 13 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Editorial 07 Nov 2016
Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano
POLITIKI

Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Editorial 08 Nov 2017
Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame

Editorial 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru