Nubwo mu Mujyi wa Kigali bitemewe gukora ubucuruzi bwo mu muhanda, hajya hagaragara abazunguzayi b’abamasayi bo bakora mu mutuzo nk’aho bo babyemerewe, Abanyarwanda bo bakamburwa ibicuruzwa byabo.
Ibi ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza guhagarika abazunguzayi b’abamasayi [bakomoka muri Kenya] ari ibyo kwitonderwa, mu gihe Abanyarwanda bo bamburwa ibyabo, n’ubaguriye akajya acibwa amande.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, avuga ko gufatira ibihano abazunguzayi b’abamasayi bizabanza kuganirwaho n’Ambasade y’igihugu baturukamo.
Mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, Muhongirwa yagize ati “U Rwanda si akarwa k’abanyarwanda gusa, buri wese yemerewe kuza no gukorera mu Rwanda, abamasayi rero by’umwihariko niba ubucuruzi bwabo bukorwa mu kajagari nk’uko nanjye njya mbibona ndumva nabo bakongerwa ku rutonde.”
Umumasayi
Akomeza agira ati “Kuko ari abanyamahanga, tuzabyitondera byaba bibaye ikibazo cya dipolomasi (ububanyi n’amahanga). Kuko ari abanyamahanga tuzafatanya n’Ambasade.”
Anavuga ko bizanashyirwamo ubushishozi harebwa niba nta banyarwanda baba bambara nk’abamasayi bagamije gukora ubwo bucuruzi.
Abamasayi bagaragara mu Mujyi wa Kigali ahanini bacuruza inkweto, imikandara, bi zikoze mu ruhu, ibikomo n’ibindi. Akenshi bikunze kuvugwa ko haba harimo n’imitsindo ( Imiti ) kuburyo ubakozeho byagukoraho bityo Polisi n’Inkeragutabara bakabibatinyira.
Ku bazunguzayi n’ababahahira, amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ateganya ko ufashwe acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10, hakanafatirwa ibicuruzwa byabo.
Iki cyemezo cyasohotse mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali uteganya ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha.
Uzajya abura ubwishyu, biteganyijwe ko azajya yandikwa umwirondoro we wose agatangaigihe cyo kwishyura, yazakirenza agakurikiranwa.