Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Werurwe no kuri uyu wa kane, nibwo hatangira imikino ibanza y’igikombe cy’amahoro 2022 aho amakipe atari muyitwaye neza ubwo giheruka gukinwa ari buhatane.
Amakipe 25 arimo 16 yo mu kiciro cya mbere n’amakipe 9 yo mu kiciro cya kabiri mu Bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.
Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatatundetse no kuwa kane, igakinwa n’amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa muri 2018 na 2019 naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry’ibanze
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze (Imikino ibanza):
Ku wa gatatu, 16/03/2022:
HEROES FC vs GASOGI UNITED (BUGESERA STADIUM, 15 :00)
UR FC vs BUGESERA FC (KAMENA STADIUM, 15 :00)
RUTSIRO FC vs ETINCELLES FC (UMUGANDA STADIUM, 15 :00)
LA JEUNESSE FC vs ESPOIR FC(MUMENA STADIUM, 15 :00)
IMPEESA FC vs AMAGAJU FC (CAMP KIGALI, 15 :00)
NYANZA FC vs MARINE FC (NYANZA STADIUM, 15 :00)
INTERFORCE FC vs ETOILE DE L’EST FC (IPRC STADIUM, 15:00)
Kuwa Kane, 17/03/2022:
GORILLA FC vs GICUMBI FC (KIGALI STADIUM, 15:00)
MUSANZE FC vs INTARE FC (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)