Itsinda ry’ababyeyi bafite abana batawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo bari bagiye kwinjizwa mu myitozo ya gisirikare y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, ryandikiye Ambasade ya Norvège muri iki gihugu riyisaba ubufasha nyuma yo kubeshywa n’umuhuzabikorwa w’uyu mutwe akaba na mwishywa wa Kayumba Nyamwasa.
Mu ibaruwa y’aba babyeyi, bavugamo uburyo uyu muntu wo mu muryango wa Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umusirikare Mukuru ariko akaza kwamburwa impeta zose kubera ibyaha bitandukanye, witwa Rugema Kayumba; yabeshye aba babyeyi ko ari gufasha abana babo ku buryo babona akazi muri Iraq bakazahava bajya muri Norvège nk’uko nawe yabigenje.
Mu 2009, Rugema yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.
Ibyo byatumye mu 2011 asaba ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.
Muri Uganda aho ari uyu munsi ibikorwa agenzura birimo ibijyanye no gukorana n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza muri Uganda (CMI) mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iyi baruwa yandikiwe Ambasaderi wa Norvège muri Uganda, Susan Eckey, aba babyeyi batagaragaje amazina y’abana babo ku mpamvu z’umutekano, bavuze ko abahungu babo batatu bajyanywe muri RNC na Rugema wakundaga kubasura mu rugo rwabo ruherereye mu Burengerazuba bwa Uganda.
Ngo inshuro nyinshi yakundaga kugenda azerera muri ibyo bice abwira abasore bato ko agiye kubashakira akazi ko gucunga umutekano muri Iraq.
Iyo baruwa ikomeza igira iti “Yasezeranyije ababyeyi babo ko mu gihe baba bamaze kubona imyitozo ijyanye n’akazi ko muri Iraq, bizaba byoroshye kwinjira muri Norvège nk’abimukira. Yababwiye ko ubumenyi bwabo mu bijyanye no gucunga umutekano bwabahesha akazi muri Norvège. Ababyeyi n’abana bacu, twarabyishimiye. Twaranezerewe, cyane kuko yatubwiye ko nawe yungukiye mu buryo nk’ubwo byatumye aba umuturage wa Norvège.”
Muri iyi baruwa yabonywe n’ikinyamakuru Virunga Post, aba babyeyi bavuga ko babeshywe ahubwo ko Rugema yari mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC.
Bakomeza bagira bati “Twamenye ko imyitozo yavugaga yari iyo kujyana abana bacu mu gisirikare bagakorera RNC. Ntabwo ari ibijyanye n’indoto zo kujya muri Norvège zari zatuneneje.”
Bongeraho bati “Ubu abana bacu bari mu maboko ya Polisi ya Uganda yabatangiye bageze ku mupaka wa Kikagati ubwo Rugema yari abajyanye i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho twumvise ko RNC ifite inkambi.”
Aba babyeyi bamenyesheje Ambasaderi Eckey ko bafite impungenge z’abana babo kandi zifite ishingiro ku bwa Rugema wacengeje amatwara ye mu bana bacu ababwira amahirwe bafite yabageza ku gutura muri Norvège.
Mu ibaruwa yabo bagize bati “Ntituzi niba Guverinoma ya Norvège igira gahunda ikoresha yakira abana bato ikabaha amacumbi nk’uko Rugema yabibijeje kuko hari amakuru ko anabikora no mu yindi mijyi y’ibihugu by’ibituranyi.”
“Ubuzima bw’urubyiruko buri mu kangaratete ndetse imiryango myinshi izanenga Guverinoma ya Norvège nk’iyagize uruhare ku byabaye ku bana babo kuko igihugu gitera inkunga ndetse kigakoreshwa nk’indiri itorezwamo abatiza umurindi iterabwoba.
Icyifuzo cyabo ni uko Ambasade ya Norvège muri Uganda yabafasha kugeza Kayumba Rugema imbere ya Polisi agasobanura aho yari ajyanye abana babo kugira ngo barekurwe bave mu buroko.
Rugema ni muntu ki?
Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.
Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.
Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.
Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.
Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.
Hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.