• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Editorial 06 Nov 2017 POLITIKI

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba Ishyaka UDPR na PSR bemeje ko indege ya Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda yahanuwe n’abasirikare babiri b’Abafaransa bari muri Détachement d’Assistance Militaire et d’Instruction (DAMI), umwe muri bo ngo yitwa Etienne.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste yemeza ibyo agendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Colette Braeckman wandikiraga ikinyamakuru le Soir cyo mu Bubiligi.

Uyu munyamakuru w’inararibonye w’Umubiligi akakaba anakurikiye ishami ryandika amakuru kuri Africa, avuga ko uriya Etienne amazina ye ya nyayo ngo ari Pascal Estreveda, akaba inzobere mu kurasa ibisasu (spécialiste en balistique).

Uyu yari mu ngabo z’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-93, aza kugaruka muri Gashyantare 1994.

Aya mashyaka yavuze ko impamvu Abafaransa bongeye kuzamura iby’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ari uko Perezida Paul Kagame agiye guhabwa kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) bityo ngo barashaka guhindanya isura ye muri Africa.

Ubufaransa ngo bunabikora bugamije guhakana uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indege ya Juvenal Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon yarashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, uwayirashe ntarajya ahagaragara ngo abyigambe, gusa hari abemeza ko yarashwe n’ingabo za Leta ya Habyarimana zitari zishyigikiye imishyikirano ya Arusha.

Mu myanzuro, amashyaka yombi afatanyije asabye Leta y’u Rwanda kutazemera ko Kabarebe ajya kwitaba Umucamanza w’Umufaransa, uherutse kumushyira mu majwi muri iki kibazo.

Banasabye ko Ubufaransa bushyira hanze inyandiko bwagize ibanga zose zijyanye n’ibyo bwakoze mu Rwanda.

2017-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025
Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Editorial 18 Jan 2020
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Editorial 06 Apr 2018
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]
INKURU NYAMUKURU

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Editorial 27 May 2019
Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest
Amakuru

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Editorial 14 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru