Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba Ishyaka UDPR na PSR bemeje ko indege ya Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda yahanuwe n’abasirikare babiri b’Abafaransa bari muri Détachement d’Assistance Militaire et d’Instruction (DAMI), umwe muri bo ngo yitwa Etienne.
Hon. Rucibigango Jean Baptiste yemeza ibyo agendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Colette Braeckman wandikiraga ikinyamakuru le Soir cyo mu Bubiligi.
Uyu munyamakuru w’inararibonye w’Umubiligi akakaba anakurikiye ishami ryandika amakuru kuri Africa, avuga ko uriya Etienne amazina ye ya nyayo ngo ari Pascal Estreveda, akaba inzobere mu kurasa ibisasu (spécialiste en balistique).
Uyu yari mu ngabo z’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-93, aza kugaruka muri Gashyantare 1994.
Aya mashyaka yavuze ko impamvu Abafaransa bongeye kuzamura iby’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ari uko Perezida Paul Kagame agiye guhabwa kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) bityo ngo barashaka guhindanya isura ye muri Africa.
Ubufaransa ngo bunabikora bugamije guhakana uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indege ya Juvenal Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon yarashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, uwayirashe ntarajya ahagaragara ngo abyigambe, gusa hari abemeza ko yarashwe n’ingabo za Leta ya Habyarimana zitari zishyigikiye imishyikirano ya Arusha.
Mu myanzuro, amashyaka yombi afatanyije asabye Leta y’u Rwanda kutazemera ko Kabarebe ajya kwitaba Umucamanza w’Umufaransa, uherutse kumushyira mu majwi muri iki kibazo.
Banasabye ko Ubufaransa bushyira hanze inyandiko bwagize ibanga zose zijyanye n’ibyo bwakoze mu Rwanda.