• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Editorial 10 Feb 2017 Mu Mahanga

Nyuma y’ iperereza rya Rushyashya.net ryimbitse no kubaza abantu batadukanye ku kibazo cya Dr. Pascal Gahutu, wayoboraga Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi ( Rusizi International University-RIU) watawe muri yombi kuwa gatatu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe.

Amakuru nyayo Rushyashya.net yabonye ni uko Hon. Mporanyi Theobard ntaho ahuriye nicyo kibazo n’ubwo ari umwe mu banyamigabane ba RIU. Atwihanganire kubyo twamwanditseho twari tutaratohoza neza.

Ikinyamakuru Umuryango.r dukesha iyi nkuru kivuga ko ibyo Dr. Gahutu ashobora kuba akurikiranweho bifitanye isano n’amavu n’amavuko ndetse n’imiyoborere ya Kaminuza ya RIU ayoboye kugeza ubu.

Iyi Kaminuza yakunze kuvugwamo ibibazo by’abanyamigabane bagiye batumvikana ku micungire yayo ibi byiyongereyeho n’ikibazo cyo kwigisha amashami idafitiye uburenganzira bwo kwigisha.

Andi makuru avugwa ni uko Dr. Gahutu ashobora no kuzabazwa uburyo yabonyemo ibyangombwa bya Kaminuza. Bikaba bikekwa ko inyandiko zimwe zifashishijwe mu gusaba ibyangombwa ari impimbano.

Inama y’Igihugu y’Uburezi (High Education Council-HEC) niyo igenzura ubusabe bw’abifuza gushinga Kaminuza niba bwujuje ibisabwa binajyana n’amashami basabira gutangiza.

HEC ikora raporo y’abo yasanze bujuje ibisabwa n’amashami basaba ikayishyikiriza Minisiteri y’Uburezi nayo igatanga ibyangombwa binyuze mu Inama y’Abaminisitiri.

Icyangombwa cyari cyahawe Kaminuza ya RIU itangira mu mashami yari yemerewe kwigisha iry’Ubuganga n’agashami k’Ubukungu atari arimo.

Ntituramenya neza niba HEC yari izi ko koko iki kigo kigisha amashami atemewe ariko zimwe mu nshuro abakozi bayo basuye iyi Kaminuza hari iyo basabye ko amashami atemewe yafungwa.

Muri raporo ntibavugaga amazina yayo mashami ndetse n’aho abanyeshuli biga amashami atemewe bazerekeza. Iki gihe abigaga ubuganga bari bageze mu wa kabili.

Dr. Gahutu Pascal, yafatanyije n’abandi batatu barimo Depite Theobard Mporanyi, Uwari Meya w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Abdul Karim Kayihura ndetse n’umunyemari w’umunyakenya witwa Thimoty Ngatia Nyute nibo bifatanyije batangiza Kaminuza ya RIU.

-5699.jpg

Dr. Pascal Gahutu

Inama y’Abamisitiri yo kuwa 20/3/2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka kaminuza yemewe mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukorana na Minisiteri no gukurikirana aho gusaba ibyangombwa bigeze, aba bashinze kaminuza basabye ko Dr. Gahutu yabikurikirana ndetse bamutorera kubahagararira mu mategeko.

Ibibazo no kutumvikana byaje kuvuka ubwo iyi Kaminuza yabonaga icyangombwa kuko abanyamigabane bifuje gushyiraho ubuyobozi butari inzibacyuho ariko bavuga ko Dr. Pascal Gahutu yanze kuburekura.

Abanyamigabane bafatanyije na Dr.Gahutu gushinga kaminuza bakomeje kumushinja akayihayiho ko kuyibahuguza naho we akabashinja kumuterarana no kuba ntacyo bamufashije mu rugendo rwo kuyishinga, inzego ziyambajwe zose nta muti ufatika zatanze kuri ibi bibazo.

Muri 2015 Dr. Gahutu yandikiye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Polisi yishinganisha ko mu banyamigabane bagenzi be batangiranye Kaminuza harimo abashobora kumwica.

2017-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Editorial 05 Dec 2016
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Editorial 06 Oct 2016
Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Editorial 19 Apr 2019
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Editorial 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera
Amakuru

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Editorial 05 Jan 2021
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo
Amakuru

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Editorial 03 Oct 2022
Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya
IMIKINO

Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Editorial 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru