Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) kuba indakemwa mu byo bakora.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 23 Gashyantare mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 50 ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere yabo yabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma.
Abo bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, kandi bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari byiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.
CSP Muheto yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, maze abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.
Yagize ati:”Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere, Nshimiyimana Vedaste yababwiye ati:”Ntimushobora kubera hose icya rimwe. Ibyo bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha, ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora; muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano.
Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza , kandi mukabaha serivisi nziza.”
Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Bagaruka Fabrice yagize ati:”Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye.”
Yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.
Imyitwarire y’abagize uru rwego igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
RNP