• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Editorial 25 Feb 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) kuba indakemwa mu byo bakora.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 23 Gashyantare mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 50 ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere yabo yabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma.

Abo bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, kandi bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.

Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari byiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.

CSP Muheto yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, maze abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.
Yagize ati:”Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere, Nshimiyimana Vedaste yababwiye ati:”Ntimushobora kubera hose icya rimwe. Ibyo bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha, ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora; muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano.

Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza , kandi mukabaha serivisi nziza.”
Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Bagaruka Fabrice yagize ati:”Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye.”

Yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.
Imyitwarire y’abagize uru rwego igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

RNP

2016-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Editorial 18 Dec 2021
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Editorial 30 Dec 2023
Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa  cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Editorial 03 Jan 2016
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC
IMIKINO

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC

Editorial 11 Aug 2016
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Editorial 24 Jun 2018
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba
Amakuru

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Administrator 16 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru