Perezida Paul Kagame n’intumwa ayoboye, yitabiriye inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’Isi, World Economic Forum, itangira kuri uyu wa Gatatu, i Davos mu Busuwisi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver ni umwe mu bagize itsinda ryaherekeje Umukuru w’Igihugu, ririmo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Francis Gatare na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times aho ari mu Busuwisi, kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Gatete Claver, yavuze ko iyo nama izatanga amahirwe akomeye ku Rwanda mu kugaragaza aho rugeze mu rwego rw’ubukungu.
Yavuze ko iri huriro rya Davos rihuza abantu bakomeye ku Isi mu rwego rw’ubukungu, u Rwanda rukazaboneraho kugaragaza ibimaze kugerwaho ndetse bagakangurirwa kuza gukorera ubucuruzi mu gihugu.
Ati “Kuva Devos ihuza abantu bo mu nzego zifata ibyemezo, abo muri za kaminuza n’abandi b’ingenzi mu bukungu bw’Isi, bizadufasha kubereka uko u Rwanda ruri kwitwara mu rwego rw’ubukungu tubakangurire kuza kuhakorera ubucuruzi. Ni umwanya wo kubabwira icyo bashobora kubona mu Rwanda.”
Iyi ni inama ya 46 ngarukamwaka ya World Economic Forum, ibereye Davos-Klosters, mu Busuwisi, ikazanasuzumira hamwe ibindi bibazo bikomeye birimo umutekano, ihindagurika ry’ibihe, izamuka ry’ubukungu bw’Isi n’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver
Minisitiri Gatete kandi yatangaje ko iyi nama izafasha itsinda ryaturutse mu Rwanda, kungurana ibitekerezo n’izindi mpuguke mu bukungu zaturutse ahandi hanyuranye.
Yagize ati “Muri Davos inzego zinyuranye z’ubukungu ziganirwaho. Tuzungurana ibitekerezo n’abandi bahanga mu bukungu tunabigireho. Bizanaduha umwanya wo kubasha gukorana nabo.”
Biteganyijwe ko yitabirwa n’abasaga 2 500 baturutse mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi, za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri leta, za kaminuza n’abandi.
Umwanditsi wacu