Mu ruzinduko rutunguranye Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 16 w’abayobozi b’u Rwanda uyu ukaba ari umunsi wa gatatu bari mu mwiherero.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bimaze gutangaza ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye.
Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye Tibor Nagy umuyobozi wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa.
Uyu Nagy yatangaje ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.
Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania kuganira na mugenzi we John Pombe Magufuli ku bibazo birimo ibireba aka karere.
Muri aka karere ikibazo ubu kiri kuvugwa cyane ni umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Hari ikibazo kandi kirebana n’ubucuruzi ku nzira y’umuhora wa ruguru uturuka muri Kenya ugaca Uganda ukinjira mu Rwanda wadindijwe na Uganda kubera kutumvikana n’u Rwanda. Uyu muhora waruguru wagombaga no gukomeza mu burasirazuba bwa Congo, ariko bwahungabanyijwe cyane n’iki kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ibibazo by’umutekano muke byatumye , Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna kubera ibi bibazo bya Politiki.
Birashoboka cyane ko iki kibazo kiri ku murongo wa mbere w’ibyo aba bayobozi bombi baganiriye i Gabiro.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiye i Gabiro ahateraniye Abayobozi Bakuru mu Mwiherero wa 16, arabaganiriza, ababwira ko ashaka kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwihutisha iterambere.
Mu buryo bweruye, Perezida Kenyatta yavuze ko ashimishwa no kuba igihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu bihe bibi cyane, uyu munsi ari urugero rwiza rw’igihugu kirimo kwitwara neza mu rugamba rwo kwiyubaka.
Ati, “Mu by’ukuri duterwa ishema n’ukuntu u Rwanda rutera imbere, igihugu cyigeze gupfukama uyu munsi kikaba ari imwe mu nyenyeri z’urumuri rwinshi ku mugabane w’Afurika.”
Yabwiye abitabiriye uyu Mwiherero ko akunda kubwira Perezida Kagame ko ashaka kumucaho mu bijyanye no korohereza ishoramari, Perezida Kagame akamubwira ati “kora iyo bwabaga.”
Yakomeje avuga ko hari ibyo u Rwanda rutakwishoboza n’ibyo Kenya itakwishoboza, ariko ko habayeho gukorana hashoboka byinshi mu kugera ku ntego zihuriweho zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Avuga ku mubano wa Kenya n’u Rwanda, Perezida Kenyatta yagize ati, “Uyu ni umubano mwiza cyane. Turi abavandimwe, kandi nk’abayobozi inshingano zacu ni ukureba uko uwo mubano twawunoza kurushaho.