Ngirinshuti Alain, Visi Perezida wa Ibuka akaba n’umwe mu banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, amugaragariza ko adakwiye kwirengagiza na rimwe uruhare rw’igihugu ayoboye muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana imbaga.
Nk’uko bigaragara mu binyamakuru nka Lemonde n’ibindi bitandukanye byagaragaje iyi bauruwa ifunguye yandikiwe Perezida Macron, Ngirinshuti Alain uhagarariye uyu muryango wa Ibuka ukorera mu gihugu cy’Ubufaransa (Ibuka-France) yagaragaje ko uruhare Abafaransa bagize muri Jenoside yahitanye imbaga y’Abatusti rudakwiye kwirengagizwa n’uwo ariwe wese uhereye kuri Perezida w’iki gihugu.
Mu ibaruwa ye Ngirinshuti yagiraga ati “Nyakubahwa Perezida (Macron), Imyaka isaga 23 irashize habaye Jenoside ya nyuma ku Isi mu kinyejana cya 20 ariyo tuzi Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda. Byibuze mu mezi atatu kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga mu w’1994, Abantu basaga Miliyoni barishwe. Kuri njyewe ariko uwo mubare sinawirengagiza.”
Iyi baruwa ikomeza igira iti “Njye nawe twari mu kigero kimwe cy’ingimbi muri uwo mwaka wa 1994, wari iwanyu mu Bufaransa nanjye ndi mu Rwanda gusa sinzi niba wibuka mu gihe cyawe ufite imyaka 16 uko wari ubayeho.Njyewe icyo gihe nari mu bihe by’amage aho abavandimwe banjye n’abaturanyi twicishwaga imihoro, bashiki banjye basambanywa ku ngufu bakanicwa urw’agashinyaguro.Ibyo bihe bibi nanyuzemo nibyo byangize impfubyi kuri iyi si. Gusa twagombaga kubyakira kandi tugakenera kubaho.
Nafunguraga amaso nareba igihugu cyanjye n’amahano yakiberagamo nkibuka ibyabaye ahandi hose mu Burayi mu myaka yashize ubwo imiryango yo mu Burengerazuba yahuraga na Politiki mbi yateje intambara ya kabiri y’Isi kandi amahanga akaba yari yaremeranijwe ko bitazongera. Imiryango yanjye yishwe urw’agashinyaguro mu maso y’abashinzwe kurinda amahoro ariko imiryango mpuzamahanga ntiyigeze ifata umwanzuro wo kuza kutugoboka ngo idukize abaduhigaga”
Ngirinshuti avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho avuga ko abasirikare babwo baje mu Rwanda bitwikiriye gutabara ariko abatutsi bakicwa barebera.
Ngirinshuti Ati ” Si ngombwa kubibutsa uburyo igihugu cyawe cyafashije bigaragara ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze Jenoside mu ntambara yo kurwanya ingabo za FPR. Sinibaza niba Abafaransa ubwabo bazi ko igihugu cyabo cyinjiye mu buryo butaziguye mu ntambara yari igamije kumaraho abasivili b’Abatutsi. Ndetse no gutera inkunga ubwo butegetsi kwari ugushyigikira ubwo bwicanyi.
Ababivuga buhumyi batekereza ko uruhare rw’u Bufaransa buhera ku itariki 7 Mata 1994. Wasobanura ute uburyo u Bufaransa bwonyine ari bwo bwakiriye abategetsi bakomeye bo muri guverinoma yishe abantu, banagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ku wa 21 Mata, mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bwari bwarababujije gukandagira ku butaka bwabyo? Wasobanura ute igitekerezo cyo kohereza ingabo muri “Opération Turquoise” kugira ngo barwanye ingabo zari zije guhagarika ubwicanyi?
Ngirinshuti yakomeje ibaruwa ye igenewe Perezida Macron agira ati “Nyakubahwa Perezida, uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, rurazwi. Kugeza ubu nta we ubishyira mu mbwirwaruhame ye. Ibikorwa byo guhakana nibyo byakurikiye ibyo byakozwe.
Perezida, ibyo muherutse gutangaza muri Oradour-sur-Glane mu muhango wo kwibuka Vel d’Hiv byerekana ubushobozi bw’igihugu n’abayobozi bacyo ku kureba ahahise batarya iminwa. Ni kuki Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kuba ari yo ikurwamo kandi ariyo izagaragaza ukuri? Uwo mukoro w’ukuri ku Bufaransa nibwo ugaruka kurusha ibindi bihugu.
Muri iyi baruwa ye Ngirinshuti yasoje agira ati “Tuba mu gihugu kidasaba uwo ari we wese kubeshya acyitwaje cyangwa ashakisha ukuri, kandi nubwo byabaho, ntibikwiye gutambamira imigirire myiza, ndizera ko ayo magambo muzayagira ayanyu kuko icyubahiro cy’igihugu cyanyu kidapimirwa mu guhakana, ahubwo mu gushyira umuhate wo guhangana n’ibyahise.” Aha akaba yasubiragamo amagambo yavuzwe n’Umuhanga w’Umufaransa mu by’imitekerereze,
Ati “Ndatekereza ko aya magambo murayumva kandi mukayaha umwanya kuko icyubahiro cy’ibihugu byacu ntikigaragarira mu kwirengagiza ahubwo kigaragarira mu buryo dushyira umuhate mu guhangana n’ibyahise
Ngirinshuti Alain, Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa