Binyujijwe ku Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu muryango w’I Bihugu by’I Burayi mu Rwanda.
Ba Nyakubahwa,
Mbanje kubasaba gufata iyi baruwa nk’ijwi rya rubanda rwa giseseka,(la voix des sans voix) rutagira umwanya wo kwirirwa ruvuga, ahubwo ruba ruri mu rugamba rwo kubaka ejo heza h’igihugu cyamaze imyaka mu mwiryane, cyinashowemo n’ Abakurambere ba bamwe mu birwa bavuga. Abo mvuga ntabwo ari abandi ni abataravuze mu gihe Igihugu cyari mu kangaratete, n’abatavuga mu gihe mu bihugu byabo hidegembya abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, none bakaba bavuga bashyigikira abahakanyi b’iyo Jenoside, bazi ko iwabo ntawatinyuka guhakana iy’Abayahudi, n’ubikoze akabihanirwa, Ariko, nkuko tumaze kumenyera imitecyerereze yabo y’uko umwirabura atareshya nk’umuzungu, bityo batafatwa kimwe(2 poids,2 mesures), –Kuribo iyakorewe muri Afrika, ntacyo yatakaje cyahabwa agaciro, mwumva ko yaribatwa uko mwishakiye. . .
Impamvu mbasaba ko mwafata iyi baruwa nk’ijwi rya rubanda mudaha agaciro, kuko ntiwaha umuntu agaciro ngo utangaze amagambo ashyigikira abamuhekuye; nuko mutajya muhura n’iyo rubanda ,ibivugwa bikavugirwa hagati y’abayobozi n’abandi, ubu rero ijwi rya rubanda rirababwira ngo turarambiwe. Turambiwe kwirwa mukandagira agaciro k’igihugu , abayobozi bacyo n’abaturage bacyo. Turashaka kugira ngo tuberurire, tubereke abo muri bo by’ukuri.
Muri iyi baruwa munyemerere ntange ubusobanuro bw’amwe mu magambo akoreshwa. Sintanga ubusobanuro buciye hirya no hino, ahubwo reka twite ikintu mw’izina ryacyo (appelons un chat un chat).
Ndasobanura amagambo abiri, mu buryo bwanjye:ayo ni Negationiste, na Racisme (Uhakana Jenoside, n’IvANGURA MOKO)
Umunegationiste ni umujenosideri utarabonye umwanya n’imbaraga(reka mbyite ubutwari) zo gufata umupanga.
Umuraciste ni Umuntu ufite indwara yo mu mitekerereze(alienation mentale,ubwenge buke), ituma atemera ko habaho ubwoko runaka bwaremwe n’Imana, butameze nkuko yifuza.
Ubwo nibwo busobanuro butagiye mu gucukumbura mu bumenyi bunyuranye bwo kumenya niba imizi y’ijambo isobanura gutya mu kigereki cyangwa mu Kilatini!, buriya busobanuro burareba uhakana Jenoside wese, yaba Umunyarwanda, yaba Umu Espanyore, Umubirigi, …. Niba uriwe ubu busobanuro bugufashije kwimenya. Ibyo wari ukwiye kubinshimira.
Abakora ibyo ni bande?
Amahirwe dufite n’uko Abanyaburayi bose atari kimwe, twabonye abandi badatekereza nkamwe ba Nyakubahwa. Hari abandi bazungu bene wanyu ahubwo bo bashishikajwe nuko Bene wabo , na Leta zabo zashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera imbere y’ubutabera.
Mbabwire rero abakora biriya abo aribo.
Ni Abashegeshwe n’agahinda (les nostalgiques de tout genre), ko kubona igihe cy’ubukoroni cyararangiye.
Ni abuzukuruza b’Aba Nazi bo kwa Hitler
Ni Abashavuzwa no kubona ko umuyahudi , umututsi bakiriho kw’isi batatsembwe nkuko babishakaga.(Ntimutangazwe nuko mvuze Umuyahudi, Mu Burayi naho hari iyo nyoko yuzuye ibisigisigi by’Aba Nazi.
Ni abadakunda ibyiza , barwanya Umwirabura wese iyo babona ateye imbere batabigizemo uruhare, batemera ko Umunyarwanda yashyira imbere agaciro ke. Ibyo ntibabyemera ko byakorwa n’undi keretse bo ,. Ibi nibyo ba Sekuruza babo ntiriwe mvuga amazina bapfuye n’abantu nka ba Rudahigwa naba Lumumba, bashakaga kwisubiza agaciro kabo, basaba Ubwigenge.Ibi nibyo bapfa n’Abanyaqrwanda b’iki gihe, nibyo bapfa na Prezida wacu uharanira agaciro, ishema ryacu.
Mbanyurire gato mu mateka y’iwanyu, muri uwo murongo wo kubumvisha abo aribo koko.
Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Abadage ba Hitler, bafashe Igihugu cy’Ubufaransa mu gihe gito cyane. Bamwe mu Bafaransa barangajwe imbere na De Gaulle, banze kuba Ingaruzwamuheto, biyemeza kudakorana n’umwanzi ahubwo bakamurwanya.
Hari abandi ariko bakoranye n’umwanzi, bayobowe na Petain, , bashinga Leta yitwa iyi Vichy. Aba bakoranye n’umwanzi, aba bagiye batungira agatoki Umuyahudi aho yihishe. Nkuko mubizi rero ko abantu bororoka, ni nako imico imwe igenda igera no mu rubyaro rwabo.
Aba mubona rero ni abuzukuru b’Aba vichistes, n’abatungiraga agatoki Abayahudi, ibyo kuko batabona ubwiyagamburiro hariya iwabo barashaka kubyimurira (exportation) inaha.
Ba Nyakubahwa, Niba kwitwa umu collabo (uwafatanyaga n’aba Nazi icyo gihe), niba gutungira agatoki umuyahudi wihishe byari bigayitse, niba ubu tugaya ibyo Abanazi bakoze, cyaangwa Interahamwe hano mu Rwanda, ntaho mutaniye nabo ba Vichystes n’Aba Nazi, n’Interahamwe niba muhakana ibyo Isi yose yemeye nka Jenoside Yakorewe Abatutsi,nkuko ubusobanuro natanze bwabyerekanye .CQFD.
Ba Nyakubahwa, turabiyamye, Hano iwacu twavuze ko uwifitiye uburwayi bw”ingengabitekerezo, yabwigumanira mu bwonko bwe akazajyana nabwo, namwe rero mubyigumanire iwanyu, ntimuzatugarukire mu gihugu, gucira hejuru (cracher sur les tombes), y’imva z’abana bacu , ababyeyi, abo twashakanye nabo , muri make miliyoni n’imisago by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba mudaha amaraso yacu agaciro twe turayagaha.
Muzaba mubaye abagabo nimwubahiriza ibyo tubasabye..
Twubahane.
Umwuzukuru wa Lubumba.
Abadepite ba EU basuhuzanya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda