Aya makuru y’ abaturage basaga 800 bahawe inkingo z’ibikwangari yabanje gutangazwa n’ibinyamakuru byigenga ndetse n’imiryango itari iya Leta, abambari ba Perezida Yoweri K. Museveni bihutira kuyamaganira kure, nk’uko basanzwe babigenza iyo hari amakuru afatika abashinja ruswa n’andi marorerwa, bakayitirira ”abatifuriza Uganda ineza”. Nyamara ikinyoma ntikirara bushyitsi, kuko Leta ya Uganda yabonye itahisha inzu ngo ihishe umwotsi, maze nayo yemera ko aya mahano yabaye.
Dr Wallen NAAMARA, ukuriye ishami rishinzwe ubuzima mu biro bya Perezida Museveni, yemereye itangazamakuru ko abantu basaga 800 mu Murwa Mukuru Kampala bahawe inkingo z’ibicupuri, ndetse bamwe bitaba Imana. Yasobanuye ko harimo gukorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Birashoboka ko abahawe inkingo z’inyiganano barenga kure abamenyekanye, kuko mu byaro bya Uganda bikekwa kuba harabaye amarorerwa aruta ayo muri Kampala.
Ubusanzwe Leta ya Uganda itangaza ko yiyemeje guha abaturage inkingo za Covid-19 ku buntu, nyamara abenshi bagiye bazigurira, zinabahenze, kuko zagiye zivanwa mu bubiko bwa Leta zikajya gucuruzwa mu mafarumasi yigenga. Aho rero ni naho havuye ubujura n’ubugome bwo kuvanga inkingo nzima n’inziganano, rumwe umuturage akarugura amashilingi ya Uganda hafi ibihumbi 200, ni hafi ibihumbi 70 uvunje mu Manyarwanda.
Ibi biraba kandi mu gihe iki cyorezo gica ibintu muri Uganda, aho abarwayi batangiye kubura umwuka uhabwa indembe. Ibitaro byaruzuye ku buryo imodoka z’abantu ku giti cyabo zahindutse ibitaro, abaganga basanzwe ari na bake bikaba byatangiye kubarenga.
Nyamara imibare yerekana ko Uganda yahawe inkunga yo guhangana na Covid-19, ingana na tiriyali 4 n’igice z’amashilingi, ariko igice kinini cy’iyo nkunga cyigiriye mu mifuka y’abo mu muryango wa Perezida Museveni n’inkoramutima ze. Urugero ni miliyari hafi 7 z’amashilingi zahawe kampani yitwa“Silverbacks Pharmacy” ngo ishyire umwuka wa “Oxygen” mu bitaro bya Mulago, birangira nta n’ikintu na kimwe gikozwe. Iyo kampani ni iya Charlotte KUTEESA washakanye na Gen. MUHOOZI Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Magingo aya, abaturage batangiye gutabaza no gusaba ibihugu, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigenera inkingo Uganda, ko byohereza muri Uganda zazana n’abaganga bo gukingira abaturage, kuko ngo abo muri Uganda bamaze gutakarizwa icyizere.