• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw’urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!!

Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw’urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!!

Editorial 01 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Aya makuru y’ abaturage basaga 800 bahawe inkingo z’ibikwangari yabanje gutangazwa n’ibinyamakuru byigenga ndetse n’imiryango itari iya Leta, abambari ba Perezida Yoweri K. Museveni bihutira kuyamaganira kure, nk’uko basanzwe babigenza iyo hari amakuru afatika abashinja ruswa n’andi marorerwa, bakayitirira ”abatifuriza Uganda ineza”. Nyamara ikinyoma ntikirara bushyitsi, kuko Leta ya Uganda yabonye itahisha inzu ngo ihishe umwotsi, maze nayo yemera ko aya mahano yabaye.

Dr Wallen NAAMARA, ukuriye ishami rishinzwe ubuzima mu biro bya Perezida Museveni, yemereye itangazamakuru ko abantu basaga 800 mu Murwa Mukuru Kampala bahawe inkingo z’ibicupuri, ndetse bamwe bitaba Imana. Yasobanuye ko harimo gukorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Birashoboka ko abahawe inkingo z’inyiganano barenga kure abamenyekanye, kuko mu byaro bya Uganda bikekwa kuba harabaye amarorerwa aruta ayo muri Kampala.

Ubusanzwe Leta ya Uganda itangaza ko yiyemeje guha abaturage inkingo za Covid-19 ku buntu, nyamara abenshi bagiye bazigurira, zinabahenze, kuko zagiye zivanwa mu bubiko bwa Leta zikajya gucuruzwa mu mafarumasi yigenga. Aho rero ni naho havuye ubujura n’ubugome bwo kuvanga inkingo nzima n’inziganano, rumwe umuturage akarugura amashilingi ya Uganda hafi ibihumbi 200, ni hafi ibihumbi 70 uvunje mu Manyarwanda.
Ibi biraba kandi mu gihe iki cyorezo gica ibintu muri Uganda, aho abarwayi batangiye kubura umwuka uhabwa indembe. Ibitaro byaruzuye ku buryo imodoka z’abantu ku giti cyabo zahindutse ibitaro, abaganga basanzwe ari na bake bikaba byatangiye kubarenga.

Nyamara imibare yerekana ko Uganda yahawe inkunga yo guhangana na Covid-19, ingana na tiriyali 4 n’igice z’amashilingi, ariko igice kinini cy’iyo nkunga cyigiriye mu mifuka y’abo mu muryango wa Perezida Museveni n’inkoramutima ze. Urugero ni miliyari hafi 7 z’amashilingi zahawe kampani yitwa“Silverbacks Pharmacy” ngo ishyire umwuka wa “Oxygen” mu bitaro bya Mulago, birangira nta n’ikintu na kimwe gikozwe. Iyo kampani ni iya Charlotte KUTEESA washakanye na Gen. MUHOOZI Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.

Magingo aya, abaturage batangiye gutabaza no gusaba ibihugu, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigenera inkingo Uganda, ko byohereza muri Uganda zazana n’abaganga bo gukingira abaturage, kuko ngo abo muri Uganda bamaze gutakarizwa icyizere.

2021-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Editorial 13 Oct 2016
Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Editorial 25 Nov 2017
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Editorial 31 Oct 2019
Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Editorial 07 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y’uko imaze igihe idahemba abakozi bayo
Amakuru

Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y’uko imaze igihe idahemba abakozi bayo

Editorial 14 Mar 2025
Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga
Mu Rwanda

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Editorial 27 Jun 2018
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi
UBUKUNGU

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Editorial 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru