Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira ibihugu 16 mu mukino w’intoki wa Volleyball mu irushanwa Nyafurika rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri kugeza kuya 16 Nzeri 2021, ni irushanwa rigomba kubera mu nyubako ya Kigali Arena izakira n’abafana bazareba iyi mikino.
Nkuko bigaragara ndetse byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB ifatanyije na CAVB bemeje ko usibye u Rwanda ruzakira iri rushanwa ry’abagabo rigomba gutangira kuri iki cyumweru aho amakipe biteganyijwe ko aribwo azahagera, bucyeye bwaho ku wa mbere akaba aribwo hazaba inama itegura iri rushanwa ndetse ari nabwo amakipe azamenya uko azahura.
Biteganyijwe ko irushanwa nyirizina ruzatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021.
Kugeza ubu ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tunisia, Tanzania, Niger, Burikin Faso, Burundi, Cameron, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Guine, Kenya, Mali, Morocco, Nigeria, Rwanda, South Sudan ndetse na Uganda.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ku ruhande rw’u Rwanda ruzakira iri rushanwa rwakininnye imikino ibiri ya gicuti ntirwabasha gutsinda umukino n’umwe, yakinnye na Morocco ndetse na Cameroon.
Kugeza ubu mu bihugu 15 bizaturuka hanze, mu Rwanda hamaze kugera ibihugu bitatu aribyo Morroc, Cameroun na Uganda.
Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa biteganyijwe ko abafana bashaka kwitabira iyi mikino bemerewe kwinjira mu gihe cyose berekanye ko bikingije COVID-19 ndetse kandi banipimishije iki cyorezo bakagaragaza ibisubizo byabo ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite.
Baboneyeho kandi gutangaza ko ibiciro byo kwinjira muri Kigali Arena ari ibihumbi birindwi , ibihumbi Icumi ndetse na Cumi na bitanu, gusa muri iyo tike hakazaba harimo no kwipimisha Koronavirusi.