Australia na yo yatangaje ko yirukana abadipolomate b’u Burusiya, yiyongera ku bihugu birenga 20 bihuriye ku mugambi nyuma yo kubushija uruhare mu irogwa ry’uwari intasi yabwo mu Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yirukana abadipolomate 23 b’u Burusiya, igihugu ashinja kuba cyaragize uruhare mu irogwa rya Sergei Skripal n’umukobwa we, ariko ntibyagarukiye aho ibindi bihugu byamuteye ingabo mu bitugu.
Ku wa 26 Werurwe 2017, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye abadipolomate 60 b’Abarusiya. Aha Umuvugizi w’Ibiro bya Trump, Sarah Sanders yasohoye itangazo agira ati “Leta Zunze Ubumwe zaAmerika zifashe iki cyemezo ku bufatanye na bagenzi bacu muri NATO n’abo dufatanya hirya no hino, mu gusubiza u Burusiya bwakoresheje intwaro z’ubumara ku butaka bw’u Bwongereza, nka kimwe mu bikorwa bimaze iminsi bigamije guhungabanya umudendezo hirya no hino ku Isi.”
Uretse USA, BBC yatangaje ko kugeza ubu muri uko guhana u Burusiya kwashyigikiwe n’ Umuryanago w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), hamaze kwirukanwa Abadipolomate b’Abarusiya barenga 100 mu bihugu birenga 20, birimo na Australia yirukanye babiri.
U Burusiya bwahakanye ibyo bushinjwa ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwo isohora itangazo rivuga ko icyo gikorwa buri gukorerwa ari ubushotoranyi, a nabwo bugomba kugira icyo bukora ku byo ibihugu biri kubukorera.
Muri dipolomasi, iyo igihugu kirukaniwe abadipolomate, nacyo gihambiriza ab’igihugu cyabirukanye.
Skripal yari umusirikare wakoraga mu rwego rw’ubutasi ariko ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yageze mu Bwongereza mu 2010 nyuma yo kurekurwa na gereza mu Burusiya.
Yafunzwe mu 2006 azira ibikorwa by’ubutasi yakoreye u Bwongereza no gutanga imyirondoro y’abakozi b’urwego rw’iperereza b’u Burusiya akayiha Urwego rw’Ubutasi bw’u Bwongereza.