Abakerarugendo bo mu Bushinwa, ubu bashobora kureba cyangwa kwishyura ibyo bakeneye gusura mu Rwanda banyuze ku isoko ryo kuri internet ryibanda kuri serivisi z’ubukerarugendo, ku rubuga rwa Fliggy.
Uru rubuga rwahoze rwitwa Alitrip ni urw’ikigo Alibaba Group, cyashinzwe n’umuherwe Jack Ma. Rufasha abakerarugendo b’Abashinwa muri serivisi bakeneye nko kubona itike z’indege, hoteli cyangwa kwishyura ibyo bazakenera mu rugendo.
Iyi gahunda ishobotse nyuma y’amasezerano yasinywe mu Ukwakira hagati y’u Rwanda na Alibaba Group, arimo no gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Fliggy ikoreshwa n’Abashinwa basaga miliyoni 500 mu by’ubukerarugendo. Yatangiye gufasha ibigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, kwimenyekanisha no kugurisha serivisi ku Bashinwa.
Agaruka kuri iki gikorwa gishya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko u Bushinwa ari isoko rikomeye rw’ubukerarugendo muri iki gihe.
Ati “U Bushinwa buturukamo abakerarugendo benshi ku Isi muri iki gihe kandi bakoresha amafaranga menshi ku Isi. Abakerarugendo miliyoni 131 b’abashinwa, mu mwaka ushize bakoresheje impuzandengo y’amadolari 726 ku muntu mu kugura ibintu biciriritse, mu gihe abatari abashinwa bakoresheje amadolari 486 ku muntu.”
“Amafaranga atangwa n’Abashinwa mu bukerarugendo yageze kuri miliyari $ 261 mu 2016, angana na 21% by’amafaranga yakoreshejwe mu bukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Ikibabaje, Afurika ifitemo 2% gusa. Twizera ko umwanya wagenewe Visit Rwanda kuri Fliggy ari bumwe mu buryo buzadufasha kongera abasura u Rwanda baturutse mu Bushinwa.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, yavuze ko kugurisha ibikorwa by’ubukerarugendo by’u Rwanda kuri Fliggy, bitanga amahirwe kuri uru rwego ngo rubashe kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa.
Yagize ati “Tuzanabona inyungu nyinshi kuko abantu bajyaga baba hagati aho bazagabanyuka maze n’amafaranga ya komisiyo agabanyuke. Ndasaba abari muri serivisi z’ubukerarugendo bose kubyaza umusaruro iyi gahunda maze banyuze ibyo bakora mu buryo bumwe kandi bugezweho, buratuma icyerekezo cyacu kirushaho kuganwa.”
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Alibaba Group yamuritswe ku wa 31 Ukwakira, mu muhango witabiriwe na Jack Ma na Perezida Paul Kagame.
Binateganywa ko RDB izakorana na Alibaba mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse kugurisha ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori mu Bushinwa binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa ‘Tmall Global’.
Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $438 mu 2017, wiyongeraho miliyoni $34 ugereranyije n’uwa 2016. Rwiteze miliyoni $800 mu 2024.