Command One Post ni kimwe mu binyamakuru byashyizweho n’urwego rw’iperereza rya gisirikari rya Uganda (CMI) gihabwa inshingano yo guhindanya isura y’u Rwanda, aho bahimbira igihugu cyacu ndetse n’abayobozi ibinyoma no gukwirakwiza inkuru zitarizo.
Inkuru iheruka dore ko nta munsi w’ubusa ni inkuru ivuga ko uhagarariye u Rwanda washoje manda ye muri icyo gihugu Amb Frank Mugambage ngo yifuza kuguma muri Uganda mu gace kitwa Jinja. Mu kiganiro cyasohotse muri icyo kinyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru kuri urwo rubuga, umwanditsi mukuru wacyo Bob Atwine usanzwe ahabwa amabwiriza y’imikorere n’ubuyobozi bwa CMI, avuga ko “impamvu Mugambage ashaka kuguma mu kiruhuko cy’izabukuru muri Uganda”, ari ukubera ko bivugwa ko afitanye ibibazo n’abakoresha be I Kigali. Ishusho y’impimbano bahimbye ni uko ngo ambasaderi Mugambagye afite ibibazo kubera ko ngo yananiwe gushimuta Abagande, n’Abanyarwanda baba muri Uganda.
Urebye mu bundi buryo, uyu niwo mukino usanzwe w’ubutegetsi bwa Uganda bwo kwerekana no gusebya u Rwanda bahimba ibinyoma bihabanye n’ukuri. Umubare w’abenegihugu b’u Rwanda, cyangwa Abagande bakomoka mu Rwanda inzego z’umutekano za Uganda kuva mu 2017 zahohotewe harimo n’abagiye bashimutwa bakaburirwa irengero, gufungwa mu buryo butemewe n’iyicarubozo babarirwa mu magana . Abakurikiranye amakuru y’ibitangazamakuru babonye inkuru aho Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu gushaka imibereho, cyangwa gusura imiryango migari yabo, abandi bajya ku ishuri ahp ababyeyi babaga bagiye gubasura bagashimutwa bakuwe mu modoka zibatwaye, mu mazu, mu maduka, amabanki n’ahandi hose.
Igihe cyose abashinzwe iperereza muri Uganda, bazwi cyane muri CMI bavuga ko babafata bazira “ubutasi”, cyangwa “gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko,” n’ibindi byaha bahimbano raporo zinyuranye zasobanuye uburyo nta n’umwe muri abo bantu uhabwa amahirwe yo kwiregura mu rukiko. Abanyamahirwe basohotse ari bazima. Abatari bake bazize iyicarubozo; bamwe nka nyakwigendera Mageza – urubanza rwe ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje uburyo yakorewe iyicarubozo kugeza aho yataye umutwe maze bamujyana mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Butabika ari naho yapfiriye, Benshi babikurikiranye bagize bati: “CMI ni uruganda rw’abagizi ba nabi rwiyita ‘urwego rw’ubutasi.”
Amwe mu makuru yatanzwe na CMI ni ugukora ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda, n’uburyo barimo gusebya u Rwanda, bavuga ko ambasaderi Mugambagye yari yarishoye mu byaha, nubwo nta Mugande n’umwe wigeze ugaragaza ibibazo afitanye na Mugambage, cyangwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Mubyukuri mu myaka itatu ishize Mugambagye yabaye ku isonga mu rugamba rwo gufunguza Abanyarwanda bashimuswe kandi bakorerwa iyicarubozo n’ubutasi bwa Uganda. Ibiro bye byakiriye inzirakarengane amagana imiryango y’Abanyarwanda ishakisha cyane ababo babaga barashimuswe na CMI, Ambasaderi Mugambagye yanditse inyandiko z’ububanyi n’amahanga zitabarika mu rwego rwo gushaka umutekano w’abenegihugu b’u Rwanda bagendaga bafatwa cyangwa bagashimutwa bagashyirwa mu buroko bw’iyicarubozo bw’ubutegetsi bwa Uganda. Ambasade y’u Rwanda yaharaniye cyane kurekura abaturage b’Abanyarwanda b’inzirakarengane, kandi Mugambagye yiboneye n’amaso ye abagize amahirwe yo kurekurwa. Bamwe barekuwe bafite ihungabana ku mubiri no mu mutwe. Ikindi Mugambagye yakoze cyatumye bamwe mu bategetsi ba Uganda batangira kumugirira urwango ni uko atacogoraga mu gutanga raporo, no gukomeza kwamagana ibikorwa bibi byakorerwaga Abanyarwanda mu nzira za diplomasi yamagana ibikorwa bya Uganda byo kugambirira kugirira nabi u Rwanda no kuruhungabanyiriza umutekano.
Igihe Uganda yatangiraga gufasha no koroshya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu buryo butandukanye muri Uganda: gushaka, gukusanya inkunga, ndetse no gufasha abanyemari bakuru ba RNC gufungura imishinga minini muri Uganda, Mugambage yamenyesheje u Rwanda kumenya ibyo bikorwa. Yagaragaje uburyo bunyuranye n’ibikorwa by’imibanire myiza yo guhungabanya umuturanyi. Igihe agatsiko k’abasirikare ba RNC kafatiwe i Kikagati ku mupaka na Tanzaniya, yinjira mu nkambi zitoza iterabwoba mu burasirazuba bwa DRC, Ambasaderi Mugambagye, yamenyesheje leta ya Kampala ko u Rwanda rutishimiye ibyo bikorwa.
Igihe CMI yicaga urubozo Abanyarwanda mu rwego rwo gushaka abo bajyana mu mitwe y’iterabwoba, byari inshingano za Mugambagye nk’uwari ahagarariye u Rwanda kubyamagana, Kubera ibikorwa byose by’umuturanyi mubi byakozwe na leta ya Kampala, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugira inama abenegihugu be kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda. Impamvu ni uko hamwe na Uganda yafataga ku mugaragaro Abanyarwanda,mu kwizera umutekano wabo n’umutekano rusange w’igihugu ntibishobora kongera kwizerwa mu gihe igikomeje guha urwango abarwanya u Rwanda bafite uburinzi n’ubufasha bwa leta ya Uganda.
Uganda yahise itangira kuvuga ngo “u Rwanda rwafunze umupaka”, bibyara inkuru nyinshi cyane nyamara ibisobanuro byagiye bitangwa ndetse n’ibimenyetso biratangazwa: ariko binyuze mu binyamakuru byabo birirwa bavuga amakuru y’ibinyoma asebya abayobozi b’u Rwanda no kugerageza guhindanya isura y’igihugu nubwo abazi ukuri bari kugenda babibona ndetse bakamenya uhumgabanya umutekano wundi.