Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, yatangije ku mugaragaro, izigana i Abuja mu Murwa mukuru wa Nigeria, icyerekezo cya kabiri igize muri icyo gihugu nyuma ya Lagos ifatwa nk’umujyi w’ubucuruzi.
Urugendo rwa mbere ruva i Kigali rwerecyeza i Abuja rwakozwe nyuma y’uburenganzira RwandAir yahawe bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria no kuhafata abagenzi ikabajyana ahandi muri Afurika.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 26 Werurwe 2018 hagati y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye n’Ushinzwe Ubwikorezi bw’Indege muri Nigeria, Sen. Hadi Abubakar Sirika.
Ibirori byo gutangiza ingendo za RwandAir i Abuja byabereye muri “Hilton Hotel Abuja” muri Nigeria, ku wa 25 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye biganjemo abahagarariye inzego zigenzura ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri RwandAir, Lt.Col. Silver Munyaneza, yashimiye Nigeria yemereye u Rwanda gutangizayo ingendo, avuga ko bizarufasha nk’igihugu kidakora ku nyanja.
Yagize ati “Mu nzira yo kwaguka no kugaba amashami, RwandAir yafunguye izindi ngendo i Cotonou, mu rwego rwo gufasha abajya muri Afurika yo Hagati n’Uburengerazuba nka Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala. Nishimiye kubamenyesha ko turi mu nzira zo kongeraho i Bamako na Conakry, ku rutonde rw’aho abavuye i Cotonou bashobora kwerekeza, mu mpera za 2018.”
Yakomeje ati “Gufungura icyerecyezo cya Abuja bizazamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, kandi binahuze Abuja n’ahandi hasigaye ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Uburengerazuba bwo Hagati n’u Burayi.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye, RwandAir iri gutegura gutangiza ingendo zigana mu byerekezo bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yavuze ko gutangiza izo ngendo bizongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu bihugu byombi ndetse no ku Isi muri rusange kandi ko byuzuza intego z’abakuru b’ibihugu bashyizeho mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane no gukorana bya hafi.
Ati “Mwese murabyibuka ko imwe mu mpinduka zigamijwe muri uku guhuza ibyerekezo, kwari ugushyiraho isoko rimwe ry’ubwikorezi rikorwa n’ibigo by’ubwikorezi mu kirere cya Afurika, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gukuraho icyuho mu bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane, nk’imwe mu mbogamizi ku buhahirane n’ubucuruzi.”
Kuri ubu, RwandAir izajya yerekeza i Abuja inshuro enye mu cyumweru (ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru) ariko hari intego yo kuzongera bitarenze uyu mwaka.
Mu 2010 ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera RwandAir gukorera ingendo i Lagos ihagurutse i Kigali, izitangira mu 2012.
Abuja ni icyerecyezo cya 25 RwandAir ikoreramo ingendo, mu kwezi gutaha hakazafungurwa ingendo zigana Cape Town muri Afurika y’Epfo. RwandAir inagera mu Burayi aho ikorera ingendo i Bruxelles mu Bubiligi na London mu Bwongereza, ikerekeza mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde ndetse irateganya ingendo zigana New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guangzhou mu Bushinwa.
Aya masezerano ari muri gahunda y’icyerekezo cya Afurika 2063, mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gushyiraho isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege.