Nyuma y’aho inkuru ibereye kimomo ko imperuka Tewonesiti Bagosora yateguriye abatutsi nawe ishyize ikamugeraho, amarangamutima y’abantu banyuranye ubu niyo yuzuye ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe bati:”Najye gukomereza igihano mu muriro utazima”, abandi bati”: “Nyina abuze umwana,natwe tubuze umwanzi”, ibi bikaba bigaragaza ko ibikorwa bya Col Bagosora byamugize igicibwa mu bantu bashyira mu gaciro.
Nyamara ariko hari n’abashenguwe n’urupfu rw’uwo mugizi wa nabi wahekuye u Rwanda n’inyoko-muntu muri rusange. Nta gitangaje ariko kubona abajenosideri n’ababashyigikiye baririra “intwari” yabo nk’uko bamwitaga. Birumvikana impuzamugambi zifatana mu mugongo iyo imwe muri zo iguye Igihugu igicuri nk’uko bigendekeye Col Bagosora.
Mu bababajwe cyane n’urupfu rwa”Hitler” w’Umunyarwanda, harimo ba bandi n’ubundi bahora bagaragaza urwango rukomeye ku Rwanda, nka Nadine Kasinge wo muri ya guverinoma ya Padiri Thoma Nahimana.Uyu Kasinge yashimiye Bagosora kuba “ yarahagaze bwuma kugeza ku munota wa nyuma”.
Hari kandi Umubiligi Peter Verlinden n’umugore we Marie Bamutese, hakaba n’ Umunyakanada John Philipot. Aba bo ,“babikuye ku mutima”, bihanganishije umuryango wa Bagosora, bavuga ko “..hapfuye intwari n’umugabo witangiye abaturage n’Igihugu cye.”
Undi ni Umunyamerika Peter Erlinder, we usanga Col Bagosora yaragizwe umujenosideri kandi ari umuziranenge. John Philpot na Peter Erlinder ni bamwe mu banyamategeko baburaniye abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Mu miburanire yabo batsimbaraye ku kwemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ahubwo mu Rwanda amoko yasubiranyemo, nabyo bitewe na FPR yahanuye indege ya Perezida Habyarimana.
Wasangaga aho kunganira abakiliya babo mu mategeko, ahubwo baragotomeye ingabitekerezo ya jenoside nk’iy’abo baburaniraga. Nta gitangaje rero bababajwe n’urupfu rw’inkoramutima yabo, yanabafashije kwirira ibifaranga by’Urukiko rw’Arusha, mu rubanza rwamaze imyaka 15 baruhanya ngo bakomeze bisarurire inoti bazagabana n’umuryango wa Col Bagosora.
Mu batangaje abantu ahubwo, ni abagaragaje ko bababajwe cyane n’urwo rupfu, kandi bitwa ko barokotse Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Col Bagosora na bagenzi be.
Muri harimo Clarisse Kayisire wiyita”Ariane Mukundente” yiyoberanya ngo abone uko ashyanuka ku mbugankoranyambaga, Etienne Masozera umaze kwamamara mu baharabika u Rwanda, Christophe Shamukiga, mwene Charles Shamukiga wazize ubugome bw’agatsiko ka Col Bagosora, hakabamo n’abandi utatekereza ko baririra uwabahekuye.
Uyu Christophe Shamukiga wahunze u Rwanda kubera ubwambuzi yakoreye abantu banyuranye, ariko aho kwicuza ubwo buhemu, yahisemo gutatira igihango no gutagatifuza abicanyi.
Iyo usesenguye neza, usanga abenshi mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bababajwe n’urupfu rwa Col Bagosora ari abayoboke ba cya “Gicumbi” gicumbikiye ab’imyumvire icuramye. Usanga n’ubundi ari bo babaye intyoza mu gutuka FPR-Inkotanyi yabatabaye, none bageze n’aho basingiza uwabatabye.
Imitekerereze yabo usanga ipfobya cyane Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko”urupfu ari nk’urundi” aka ya ndirimbo yabo na Kizito Mihigo. Kuri bo uwishwe n’urw’ikirago nka Bagosora aba ari kimwe n’inzirakarengane yishwe gusa kuko ari Umututsi.
Undi watunguranye ni uwitwa, Irena Uwonkunda uherutse no kugirirwa Icyizere akagirwa “Umuyobozi ushinzwe Imirire Iboneye” mu kigo cyo guteza imbere imirire n’imikurire mu bana, NCD. Kuba Uwonkunda ari umukobwa wa Dr AKINGENEYE wari umuganga wa Perezida Habyarimana, ubundi ntibyamubuza kugirirwa icyizere nk’abandi Banyarwanda bazima.
Icyakora biraboneka ko ntaho ataniye n’abo muri “Jambo ASBL”,baharanira gutagatifuza ababyeyi babo b’abajenosideri.“Ntayima nyina akabara.” koko! Iyi myitwarire ntikwiye kuranga umuntu uri mu mwanya wa Leta irwanya ingengabiterezo ya jeoside.
Irene Uwonkunda aracyatekereza nka Christian Nick Mbonampeka, umuhungu w’umujenosideri Stanislas Mbonampeka, nawe wasizoye ku mbuga nkoranyambaga, aririra shitani Bagosora.
Burya rero biragora guhisha ikikurimo. Hari benshi bajyaga basuka amarira y’ingona ngo bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, none urupfu rwa Bagosora rurabatamaje. Nta bugome burenze gushyigikira no kuririra umugome. Nta gashinyaguro n’agasuzuguro ku barokotse n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kwita”intwari” Bagosora wayiteguye akanayishyira mu bikorwa.