Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter,bamaze iminsi babona itangazo ry’abitwa Jambo Asbl, FDU Inkingi, Réseau International des Femmes pour la Democratie et la Paix(RIFDP) – [Iri ni Rya tsinda ry’abagore ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza rigamije kumushakira inkunga], CLIIR ya Joseph Matata na Mouvement Idamange, bagaragaza ko bagiye kwifashisha umutekano muke uri Kongo bagafatanya na bamwe mu banyekongo bataye umutwe mu guharabika u Rwanda.
Ni umugani bashaka kuzacira imbere y’ingoro y’Ubutabera i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 1 Ukwakira 2022, maze Jambo Asbl na za FDU- Inkingi bagafatannya kumvisha abanyekongo ko igihugu cyabo ngo gikwiye gushyirirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nk’uko byakorewe uRwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi kibaraje ishinga, ni ukubimvisha ko hagomba gufungurwa icyo bo bita urubuga rwa demokarasi mu Rwanda kugira ngo Kongo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari ngo bibone amahoro.
Nyamara ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo, kirarambye kandi abasobanukiwe ibya politiki n’umutekano bahamya ko gikomezwa n’impamvu nyinshi, zirimo ubuyobozi bwa baringa muri Kongo, uburangare bukabije, ruswa n’ubuswa byamunze igihugu, ukuboko kwa ba gashakabuhake bashaka kuhasahura ubutunzi, ndetse bikanaterwa no kuba abayobozi b’iki gihugu bahugira mu gutunga intoki abaturanyi babo , aho kwita ku mutekano w’abaturage no kuzahura imiyoborere yaboze.
Ikindi ni uko umutekano muke wabaye akarande mu burasirazuba bwa Kongo ari ingaruka zo gucumbukira imitwe y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo mitwe ikaba irangajwe imbere na FDLR yagiye ikivanga n’abaturage bo muri Kongo, maze bagatangira kubakwizamo ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amagambo y’urwango ku banyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ubu ndetse ayo magambo y’ubugome amaze gufata indi ntera aho FDLR yatangiye kubigisha gutyaza imihoro bakica abo banyekongo bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.
Harya izi nkorabusa zigizwe na bande?
Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y’amaraso n’abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda. Abandi barigize ni abana b’abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi.
Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b’Ababiligi.
RIFDP ni itsinda ry’abahezanguni b’ababagore babaswe n’amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n’abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y’amafaranga. Undi mujyanama wihariye w’iri tsinda-gore, ni Ndereye Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR.
Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye.
CLIIR ni akarima k’umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya “umuco wo kudahana” mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana. Nubwo agaragara nk’uwatayen umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umuhezanguni wa Hutu pawa.
Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n’inzego z’umutekano z’Ububiligi, azira gukomeza guhembera amagambo y’urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y’Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.
FDU Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza mu 2006. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y’abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n’izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryashibutse ku bajenosideri, ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango. Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa “jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi .
FDU Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.
Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry’abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize ibigande, nyuma yo gushuka Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy’imyaka 15, mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha babeshya abandi ngo babakuremo amaramuko, babeshya ko barimo guharanira uburenganzira bwa muntu.
Aya matsinda yose yibumbiye hamwe ngo aharabike uRwanda mu mahanga. Izingiro ryayo ni abajenosideri basize bahekuye u Rwanda mu 1994. Kubera ko bakomoka ku mwimerere wa ba Bagosora na FDLR, barakajwe n’uko mu gihe Kongo yaba itekanye, ifite amahoro, bene wabo bari muri FDLR babura indiri, bityo bagashushubikanywa ngo bajye imbere y’inkiko gusobanura ibyaha bakoze, haba muri jenoside, haba ndetse n’ibyaha by’iterabwoba.
Aba bagizi ba nabi bafite umwanya uhangije wo kubeshya inkorabusa z’abanyekongo, ngo bakomeze bacumbikire bene wabo bo muri FDLR, nyamara batibuka ko FDLR ari itsinda ry’abicanyi b’inkoramaraso bazakomeza kubamaraho imiryango. Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.