• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Editorial 16 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019, ishyaka ritemewe ryashinzwe na Deo Mushayidi, PDP-Imanzi, ryikuye mu ihuriro ry’umutwe wa Politiki uzwi nka P5 nkuko bigaragara mu itangazo Rushyashya ifitiye Copy. P5 ihuriweho na RNC, , FDU-INkingi, Amahoro PC na PS-Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Jean-Damascene Munyampeta, Umunyamabanga Mukuru na Kayumba Jean Marie Vianney Visi Perezida wa mbere.

Iri huriro ryagiye rivugwa kenshi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda  cyane cyane mu gitero cyabaye mu Kinigi tariki ya 4 Ukwakira 2019 kigahitana abaturage 14 bishwe urwagashinyaguro kuko bicishijwe amabuye. Ibi bitero Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bibabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Ishyaka PDP-Imanzi ritemewe ryanshinzwe na Deo Mushayidi wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo guhungabanya umutakano w’igihugu. Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi aturutse Tanzaniya ubwo yari mu bikorwa bitandukanye byo kuvutsa u Rwanda umutekano afatanyije n’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo. Kuva yafatwa, ishyaka rye ryagaragaye ryihuza n’imitwe yitwara gisirikari itandukanye.

P5 ijyaho, RNC ya Kayumba Nyamwasa yari iziko ibonye umwanya wo kwiyegereza abandi Kayumba akabona uruvugiro. Mu myaka ine P5 imaze, yagiye ishinja RNC kubitwaza bagafatwa nk’agakingirizo. Nyuma y’ibitero byo mu Kinigi abarwanyi bafashwe bagaragaje ko bari boherejwe n’ abagize P5 ; ku munsi wakurikiyeho Ingabire Victoire kuko azi ibyo yari yakoze yahise asohora itangazo ryamagana ibyo bitero kuko yari azi neza ko bizajya hanze. Si ukwamagana gusa Ingabire yakoze, ahubwo yaratanguranwe agaragaza ko avuye muri FDU Inkingi yashinze hashize imyaka 13. Ibi yabikoze  nyuma y’uko yahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe ku bitero byo mu Kinigi

Naho Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri mu rwego rwo kujijisha ibyakozwe na P5, yatangiye gusakuza asohora amatangazo ajyanye n’ubutaka mu mugi wa Kigali kugirango nawe natumizwa azajijishe ngo azize ibyo yavuze.

Ukuri ni kumwe nk’uko Polisi yabitangaje, ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Musanze bwakoranywe ubugome bukabije ku buryo uwabigizemo uruhare ruziguye n’urutaziguye akwiye kubibazwa. Banyiri gutegura umugambi bagomba kumenya ko kuva mu mashyaka ntibihagije. Ubutabera bugomba gukora kazi kabwo.

PDP-IMANZI-quitte la plateforme P5

2019-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Party II yuko Judith Umugore wa Safi Yatwaye Rick Hilton akayabo ndetse uyu mugabo yemeza ko agiye gukurikirana Judith mu nkiko za Canada

Party II yuko Judith Umugore wa Safi Yatwaye Rick Hilton akayabo ndetse uyu mugabo yemeza ko agiye gukurikirana Judith mu nkiko za Canada

Editorial 17 Oct 2017
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Editorial 26 Jun 2019
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Editorial 03 Apr 2020

Igitekerezo kimwe

  1. bazumvaryari
    November 18, 20198:10 am -

    Ubwo ngo maye kwari ugushyira pression kuri Leta ya Kigali ngo yemere imishyikirano!. Baribeshye cyane.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye
IMIKINO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Editorial 28 May 2018
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Editorial 22 Aug 2019
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Editorial 28 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru