Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019, ishyaka ritemewe ryashinzwe na Deo Mushayidi, PDP-Imanzi, ryikuye mu ihuriro ry’umutwe wa Politiki uzwi nka P5 nkuko bigaragara mu itangazo Rushyashya ifitiye Copy. P5 ihuriweho na RNC, , FDU-INkingi, Amahoro PC na PS-Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Jean-Damascene Munyampeta, Umunyamabanga Mukuru na Kayumba Jean Marie Vianney Visi Perezida wa mbere.
Iri huriro ryagiye rivugwa kenshi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane mu gitero cyabaye mu Kinigi tariki ya 4 Ukwakira 2019 kigahitana abaturage 14 bishwe urwagashinyaguro kuko bicishijwe amabuye. Ibi bitero Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bibabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”
Ishyaka PDP-Imanzi ritemewe ryanshinzwe na Deo Mushayidi wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo guhungabanya umutakano w’igihugu. Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi aturutse Tanzaniya ubwo yari mu bikorwa bitandukanye byo kuvutsa u Rwanda umutekano afatanyije n’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo. Kuva yafatwa, ishyaka rye ryagaragaye ryihuza n’imitwe yitwara gisirikari itandukanye.
P5 ijyaho, RNC ya Kayumba Nyamwasa yari iziko ibonye umwanya wo kwiyegereza abandi Kayumba akabona uruvugiro. Mu myaka ine P5 imaze, yagiye ishinja RNC kubitwaza bagafatwa nk’agakingirizo. Nyuma y’ibitero byo mu Kinigi abarwanyi bafashwe bagaragaje ko bari boherejwe n’ abagize P5 ; ku munsi wakurikiyeho Ingabire Victoire kuko azi ibyo yari yakoze yahise asohora itangazo ryamagana ibyo bitero kuko yari azi neza ko bizajya hanze. Si ukwamagana gusa Ingabire yakoze, ahubwo yaratanguranwe agaragaza ko avuye muri FDU Inkingi yashinze hashize imyaka 13. Ibi yabikoze nyuma y’uko yahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe ku bitero byo mu Kinigi
Naho Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri mu rwego rwo kujijisha ibyakozwe na P5, yatangiye gusakuza asohora amatangazo ajyanye n’ubutaka mu mugi wa Kigali kugirango nawe natumizwa azajijishe ngo azize ibyo yavuze.
Ukuri ni kumwe nk’uko Polisi yabitangaje, ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Musanze bwakoranywe ubugome bukabije ku buryo uwabigizemo uruhare ruziguye n’urutaziguye akwiye kubibazwa. Banyiri gutegura umugambi bagomba kumenya ko kuva mu mashyaka ntibihagije. Ubutabera bugomba gukora kazi kabwo.
bazumvaryari
Ubwo ngo maye kwari ugushyira pression kuri Leta ya Kigali ngo yemere imishyikirano!. Baribeshye cyane.