Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wasabye ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda akurikiranwa n’ubutabera.
Padiri Nahimana biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aje kwitegura kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha wa 2017.
Nahimana umaze imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa yamenyekanye cyane kubw’urubuga rwe Leprophete.fr rwanyuzwagamo ibitekerezo binenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Hari abavuga ko bimwe mu byacishwaga kuri urwo rubuga birimo amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byandikwaga ku kinyamakuru cya Nahimana bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko yagezwa mu butabera naramuka ageze mu Rwanda.
Yagize ati “Ziriya nyandiko abantu bakwiriye kuzireba hanyuma inzego z’ubutabera zigakora. Ariko tukanavuga duti turanifuza yuko inzego zose zafatanya , na Kiliziya gatolika ubwayo ntihere gusa mu kuvuga ngo twamaganye, tugize dute.Kiliziya ubwayo ifite inzego zireba nuko ikora ubutabera bwayo yewe ifite n’inkiko burya.”
Kiliziya gatolika kuri iki cyumweru yasabiye imbabazi abana bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko ibabajwe n’ibyo bakoze.
Kuri uyu wa Mbere Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba yatangarije KTPress ko Nahimana yirukanywe muri Diyosezi avukamo ya Cyangugu, kugeza ubu akaba abaho nk’uwigenga.Yavuze kandi ko bitandukanyije na we mu bikowe bya politiki yinjiyemo.
Pro Dusingizemungu avuga ko kuba yarirukanwe bitabavanaho ububasha bwo kumukurikirana.
Ati “Ariko kubivuga…twe twasabaga ko bica no muri urwo rwego bikagaragara neza kuko kiliziya gatolika ifite n’abacamanza, kuki bitanyura muri urwo rwego? Ajye imbere y’ubutabera aburane kuko icyo kirateganyijwe mu mategeko yabo.”
IBUKA kandi yasabye n’ubutabera mu Rwanda gukora akazi kabwo hirindwa uwashaka gukingira ikibaba Nahimana.
Dusingizemungu ati “Hari amategeko u Rwanda rugenderaho no kuri ibyo ngibyo avugwaho, ubutabera nibukoreshe ubushishozi bwabwo n’ubwigenge bwabwo. Twe icyo twifuza nuko bikorwa atavuga ngo akingiwe ikibaba n’urwego uru n’uru, hanyuma ubutabera niba hari icyo bumubaza bubimubaze kuko atari hejuru y’amategeko.Ntabwo yakwitwaza ko ari umupadiri cyangwa ikindi cyose”
Ubutabera bukora iyo hari uwabushyikirije ikirego. Prof Dusingizemungu yavuze ko bakiri kwiga ku nyandiko zacishijwe mu kinyamakuru cya Nahimana, ngo “igihe tuzabona ko amakuru ahagije tuzakora ibyo tugomba gukora.”
Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA asaba ko Nahimana yatabwa muri yombi.
Padiri Nahimana w’imyaka 45, aje mu Rwanda kwiyamamaza ku izina ry’ishyaka Ishema Party yashinze mu mwaka wa 2013. Mu bimuzanye ngo harimo no kuryandikisha kugira ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda.
MAOMBI jOHN
NONE NTIMWUMVAKO MUKOMEZA KWEREKA AMAHANGA ITOTEZA RYUBWISANZURE NO KUBURA DEMOKARASI BIRANGA LETA YIGITUGU NUBWICANYI YA RPF-FPR/ KAGAME? BABAVUGA UKO MURI MUKARAKARA!