• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Editorial 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Igitutu gikomeje kwiyongera, mu mpande zose z’Isi ibyamamare mu muziki, abanditsi n’abanyapolitike barasaba Leta ya Perezida Museveni kurekura ‘nta mananiza’ umuririmbyi Bobi Wine umaze iminsi icumi mu gihome.

Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, Depite Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na Kassiano Wadri uherutse gutsinda amatora muri Arua.

Kuva yafatwa, havuzwe byinshi byiganjemo gutunga agatoki Leta ya Perezida Museveni ko yahimbiye ibirego uyu muhanzi mu gihe abo ku ruhande rwe bashinja igisirikare ko cyamukoreye iyicarubozo ndetse ko cyamufunze mu buryo bugamije kubabaza umubiri we.

Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko ‘nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo’ bagasaba ko yahita arekurwa.

Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti[umwana wa Fela Kuti]; Brian Eno; Damon Albarn n’abandi.

Ababa bahanzi n’abandi bagera muri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri byakozwe n’igisirikare cya Uganda” kuri Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine].

Mu basinye kuri iyi baruwa nk’uko Billboard ibitangaza, harimo umwanditsi ukomeye Wole Soyinka, umunyapolitike Tom Watson[umuyobozi wungirije w’ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza] ndetse na benshi mu baharanira uburenzira bwa muntu muri Uganda.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ngo “Turasaba Guverinoma ya Uganda ko yakora ibishoboka akabasha kubona ubuvuzi kandi ikemera ko hakorwa iperereza ritabogamye ku ifungwa rye ryakozwe mu buryo bubi.”

Ifungwa rya Depite Bobi Wine ryarakaje benshi muri Uganda ndetse by’umwihariko abatabarika biganjemo urubyiruko barahekenyera amenyo Perezida Yoweri Museveni ufatwa nk’uwategetse ko uyu muhanzi afungwa.

Bobi Wine yatangiye guhangana na Perezida Museveni mu buryo bweruye kuva muri Nyakanga 2017 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko, na mbere y’aho ari muri bake batinyukaga kuvuga byeruye ko ‘ubutegetsi bwa Museveni’ bujegajega bityo ko hakenewe impinduka.

Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise ‘Freedom’ yamagana mu buryo bweruye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga hakavanwamo imyaka ntarengwa irebwaho ku wemerewe kuba Perezida wa Uganda. Iri hindurwa ryatumye Museveni[wafashe ubutegetsi mu 1986 ] abona uburyo bwo kuzakomeza kuyobora kugeza mu 2021.

Kuri uyu wa Gatatu, Kizza Besigye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru anenga bikomeye leta ya Uganda ikoresha imbaraga za gisirikare mu kurwana n’abatavuga rumwe nayo. Yanavuze ko ibyakorewe Bobi Wine nawe yabiciyemo mu myaka myinshi ishize.

Kizza Besigye yavuze ko “ibyaha Bobi Wine ashinjwa ari ibihimbano”. Yongeraho ati “Nanjye bandeze kenshi banshinja kugambanira igihugu, gufata ku ngufu, iterabwoba, gutunga imbunda n’ibindi bagamije kunca intege.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi, inshuti, umuryango n’abandi bose bamaganiye kure ifungwa rya Bobi Wine bitabiriye igitambo cya misa yabereye kuri Cathedral Rubaga i Kampala basabira uyu muhanzi umaze iminsi icumi afunzwe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, Bobi Wine agomba kwitaba urukiko rwa gisirikare kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha ashinjwa birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no gushoza imyigaragambyo igamije guteza inabi mu baturage.

Bobi Wine yagonganye kenshi n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa ategura byo kwamagana ibintu bimwe na bimwe muri Uganda

Umugore wa Bobi Wine[hagati] ubwo yari mu misa yo gusabira umugabo we ufunzwe

2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Editorial 06 Aug 2019
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Editorial 09 Jun 2022
Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Editorial 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda
IMIKINO

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Editorial 20 Nov 2016
Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo
Mu Mahanga

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Editorial 25 Mar 2016
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021
Amakuru

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Editorial 20 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru