• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Editorial 06 Mar 2018 IMIKINO

APR FC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yerekeza i Bamako muri Mali aho igomba gucakirana na Djoliba AC iheruka mu kibuga umwaka ushize ndetse yashegeshwe bikomeye n’ihagarikwa rya shampiyona.

Djoliba AC yo muri Mali yakomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup idakinnye kuko ELWA United yo muri Liberia zagombaga guhura yikuye mu irushanwa, igomba kwakira APR FC yasezereye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles iyinyagiye ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Mu gihe APR FC imaze iminsi ikina imikino itandukanye yaba iya shampiyona n’imikino Nyafurika, Djoliba AC iheruka gukina umukino wo mu irushanwa iryo ariryo ryose tariki 1 Ukwakira 2017 mbere y’uko shampiyona y’iwayo ihagarikwa bitewe na leta yivanze mu miyoborere y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Ihagarikwa rya shampiyona ryashegeshe bikomeye amakipe yo muri iki gihugu, amwe arekura abakinnyi bigira mu biruhuko. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, footmali, ikipe ya Djoliba AC yo yagerageje gushaka imikino ya gicuti itandukanye kugira ngo abakinnyi bayo badasubira hasi cyane bakava mu mwuka wo guhatana.

Mu mikino 10 yakinnye yitegura, yatsinze umunani AS Stars de Sangladesh yatsinze 2-0, CSK yanyagiye 3-0, ikaba yaranganyije indi itatu irimo uwa AS Onze Créateurs warangiye ari 0-0, A.S. Réal de Bamako warangiye ari 1-1 na Stade Malien zanganyije 1-1 ariko umukino ntiwarangira.

Amateka ya Djoliba AC

Iyi kipe yashinzwe mu 1960, ni imwe mu zikomeye kurusha izindi muri Mali ikaba ifite ibibuga bitatu byayo birimo icyo yakiriraho imikino Stade 26 Mars, Bamako yakira abafana ibihumbi 55 n’ibindi by’imyitozo bibumbiye mu kitwa ‘Complex Sportif Hérémakono’.

Yegukanye ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona 22 icya nyuma ikaba igiheruka mu 2012, ibikombe by’igihugu 19 aho igiheruka yagitwaye mu 2009, ibikombe birindwi biruta ibindi, icya nyuma ikaba yaragitwaye mu 2013.

Ni ikipe ikomeye inafite amateka mu marushanwa yo ku mugabane wa Afurika kuko imaze gukina imikino 76 mu marushanwa ya CAF Champions League itsinda 28, inganya 20 itsindwa 24. Muri CAF Confederation Cup ari naho izahurira na APR FC, imaze gukina imikino 32 yatsinzemo 12, inganya umunani, itsindwa 12.

Yagiye igera mu byiciro bya kure muri aya marushanwa nka ¼ na ½ inshuro zitandukanye ndetse igera ku mukino wa nyuma ya CAF Confederation Cup mu 2012 ihatsindirwa na AC Léopards ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Umukino uzahuza APR FC n’iyi kipe uteganyijwe tariki 7 Werurwe i Bamako muri Mali mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’iminsi 10, tariki 17 Werurwe 2018.

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023
Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Editorial 22 Jan 2020
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017
Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Editorial 01 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Editorial 30 Jan 2020
Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 30 Aug 2018
Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu
UBUKERARUGENDO

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Editorial 09 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru