Ku mubano w’ibihugu byombi
Ku bumwe bwa Africa
Kuri candidature ya Mushikiwabo
Kuwa gatatu no kuwa kane w’iki cyumweru dutangiye Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira rizwi nka VivaTech. Azanagirana ibiganiro byihariye we na Perezida Emmanuel Macron nk’uko byemezwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi byatangajwe ko Perezida Kagame azajya i Paris muri iriya nama, ariko ntibyari bizwi niba azahura na Perezida Macro. Ubu ngo niko bizagenda, bazahurira i Elysées aho Perezida Kagame aheruka mu 2011.
Ngo ni ikimenyetso kiza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi urimo igitotsi cya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rushinja Uburafaransa kugira mo uruhare rukomeye.
Bombi ngo bazaba bari kumwe kuwa kane muri VivaTech ariko ik’ingenzi cyane ni ukubonana kwabo kuzaba kwabanje kuwa gatatu i Elysées aho aba bayobozi bombi hamwe n’abayobozi bo hafi yabo bazasangira, nyuma Paul Kagame na Emmanuel Macron bakaganira byihariye.
Paul Kagame na Emmanuel Macron ni inshuro ya kane mu mezi umunani gusa ashize bazaba bahuye, ikimenyetso ko hari ubushake bw’aba bayobozi bwo kongera kubanisha neza ibihugu byombi.
Ariko, Paris kwakira Perezida uyoboye ubumwe bwa Africa harimo n’ibindi birenze kuganira ku mubano n’u Rwanda gusa nk’uko bitangazwa na RFI.
Kuwa gatatu, aba bayobozi bombi ngo bazaganira kuri byinshi birimo uko Ubufaransa bwatera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ku bumwe bwa Africa no kuri candidature ya Minisitiri Louise Mushikiwabo bivugwa ko ashaka kwiyamamariza kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa.