Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, byibanze ku bibazo bishingiye ku muhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi, umutekano hagati y’ibihugu byombi no mu karere, ku migenderanire mu by’indege n’ibindi.
Uru ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Uganda ruje nyuma y’ibiganiro bibiri byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu mpera za Mutarama 2018 ubwo aba bayobozi bombi bari bitabiriye inama ya AU.
Ni nyuma kandi y’ibikorwa bya hato na hato byagiye bikorwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, byibasiye abanyarwanda bamwe barafungwa bakorerwa iyicarubozo, abandi barahambirizwa bitwa intasi z’u Rwanda.
Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.
Yagize ati “Ntabwo ari ku rwego rw’ubutasi gusa ahubwo no mu bindi bijyanye n’iterambere. Twavugaga umuhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi. Birasa n’aho abantu badakoresha izi telefoni, telefoni zirahari. Mu 1996, Uganda yari ifite telefoni ibihumbi 26 ziri ku murongo, uyu munsi dufite miliyoni 23 ziri ku murongo, ntabwo nzi umubare w’iziri mu Rwanda ariko abantu ntibazikoresha; urabona minisitiri ugowe no guhamagara undi muminisitiri mu Rwanda; ndakeka dukeneye amasomo mu bijyanye no gutelefona kugira ngo ibintu byorohe.”
Museveni yakomeje avuga ko mu gihe abantu bakoresheje itumanaho uko bikwiye, byazajya byoroha ko niba hari uwakoze ikintu ku butaka ubu n’ubu, abo ku rundi ruhande bahita bakimenya.
Ati “Mu minsi ishize muribuka umukobwa washimuswe, akicwa; umwe mu bakekwa ari muri Afurika y’Epfo. Njye ubwa njye nafashe telefoni mpamagara Perezida Ramaphosa, yaritabye. No muri iki kibazo, abo bireba, babashije gukorana bya hafi ndakeka urujijo rwinshi rwabasha kwirindwa.”
Yakomeje avuga ko muri Mutarama ubwo yahuraga na Perezida Kagame, yamuhaye ibimenyetso bifatika by’uko abanyarwanda bahohoterwa; hanyuma arabikurikirana ndetse uyu munsi yabashije kumusubiza kimwe ku kindi.
Yatanze urugero ku kibazo cy’abanyarwanda bafashwe bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by’umutwe wa RNC, avuga ko bagendaga bavuga ko bagiye mu ivugabutumwa ariko mu iperereza bigaragara ko ‘hari ibindi bibajyanye’.
Perezida Kagame yashimangiye ko hakwiye kujya hagaragazwa ibimenyetso bya nyabyo kugira ngo hafatwe imyanzuro iboneye.
Perezida Kagame yabajijwe ku bivugwa ko hari Abanya -Uganda bafatwa nabi mu Rwanda aho ngo bamwe birukanwa ku kazi mu buryo budaciye mu mucyo ariko avuga ko bimwe bitangazwa nabi.
Yasubije agira ati “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo.”
Umwuka mubi ujya gututumba cyane hagati y’ibihugu byombi, byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi.
Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.
Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda.
Abandi banyarwanda mu buryo nk’ubu bagiye bafatwa bagafungwa n’inzego za gisirikare muri Uganda, aho byavugwaga ko ‘hari benshi’ bafashwe’.
Ukutumvikana kandi kwaturutse ku mishinga imwe n’imwe ibihugu bihuriyeho harimo nk’umuhanda wa Gari ya moshi wagombaga kugera mu Rwanda ariko Uganda ikaba yarashyize imbere ugomba kuyihuza na Sudani y’Epfo mbere yo kubaka uyihuza n’u Rwanda nk’uko byari byaremejwe.
Ikindi kandi ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru, byiyemeje ko bigiye guhuza imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo bibashe kujya bihahirana mu rwego rw’ingufu. U Rwanda na Uganda byari byemeranyije ko wubakwa kuva Mbarara, Mirama ukagera Shango mu Rwanda.
Bitewe n’uko u Rwanda rwari rukeneye amashanyarazi kugira ngo ruteze imbere urwego rw’inganda, rwiyemeje gutera inkunga uwo mushinga wo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iva muri Uganda kugera ku mipaka yarwo ariko iki gihugu kibigendamo biguru ntege bituma nabyo bibyara agatotsi.
Indi mpamvu yateye umwuka mubi bivugwa ko yaturutse ku kuba u Rwanda rwarasabye ko RwandAir yahabwa uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo Entebbe-Londres aho yari kujya ikura abagenzi Entebbe yerekeza mu Bwongereza idahagaze, ariko iki cyifuzo nticyemerwa na Uganda. Ni mu gihe kuri ubu Uganda nta sosiyete y’ubwikorezi bw’indege ifite.
Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.