Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagize icyo itangaza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryatangajwe na Leon Mugesera ufungiye muri Gereza ya Nyanza nyuma y’iperereza yakoze igasanga ibyo yavugaga ari ukubeshya.
Itangazo iyi komisiyo yashyize ahagaragara rikaba rivuga ko ibyo Dr Leon Mugesera yatangarije itangazamakuru ko afashwe nabi n’abacungagereza aho afungiye batuma atabonana n’umuryango we ndetse ntiyemererwe kuvurwa ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Iyi komisiyo yanabonanye na Mugesera ubwe bagirana ikiganiro kuri buri kibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwe yavugaga hari n’umunyamategeko we, Rudakemwa Felix.
Ibyavuye muri uru rugendo rwakozwe muri kasho zose z’iyi gereza icumbikiye Abanyarwanda n’abanyamahanga boherejwe kurangirizamo ibihano byabo, komisiyo yasanze uburenganzira n’imibereho myiza by’imfungwa byitabwaho nk’uko biteganywa ku rwego mpuzamhanga kandi isanga ibyo Mugesera yavugaga ahanini ari ibinyoma.
Iperereza rikaba ryarasanze ivuriro riri muri gereza rikurikirana ibibazo byose by’ubuzima ku mfungwa zose nta kuvangura kandi ibibazo ridashoboye rikaba rihita ribyohereza ku bitaro bikuru.
Ku bibazo byihariye byazamuwe na Dr Leon Mugesera, komisiyo ikaba ivuga ko binyuranye n’ibirego bya Mugesera by’uko yimwe ubuvuzi, harimo kuba yarasibye inshuro 8 kubonana n’abaganga b’amaso (ophthalmologists) ku Bitaro bya Faysal (hagati ya Werurwe 2016 kugeza ubu) no kutabonana n’umuganga we, ahubwo Mugesera yavuriwe mu Bitaro bya Faysal muri icyo gihe avuga.
Ku kibazo cyo kuba Mugesera yarangiwe kubonana n’umuryango we n’umunyamategeko we, komisiyo yasanze hagati ya Kamena, itariki 16 kugeza ku itariki 24 Ukuboza 2017, Mugesera yarasuwe inshuro 13 n’umuryango we n’inshuti nk’uko bigaragara mu gitabo cyandikwamo abasura imfungwa.
Icyo gitabo kigakomeza kigaragaza ko guhera kuwa 04 Gicurasi 2016 kugeza kuwa 29 Ukuboza 2017, Mugesera yagiranye inama inshhuro 28 n’umwunganizi we mu mategeko. Komisiyo ikaba ivuga ko yasanze ibigenderwaho mu gusura imfungwa aho iba yemerewe gusurwa rimwe mu cyumweru byarubahirije.
Mu gusoza, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) gushaka ahantu hiherereye imfungwa zajya ziganirira n’abanyamategeko bazo, ndetse igakora ubukangurambaga bwo kumenyesha imfungwa amategeko agenga gereza n’ibigenderwaho, harimo n’amabwiriza arebana no gusurwa.
Komisiyo kandi ikaba yasabiye Mugesera guhabwa ibyo kurya yandikiwe na muganga we no kumworohereza kubahiriza gahunda aba afitanye n’abaganga.