Bidasubirwaho Umucamanza mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugomba kuzanwa mu Rwanda ukazatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda nk’uko uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, yashimangiraga ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda, mu gihe abo mu muryango w’Umwami uhagarariwe na Christine Mukabayojo bahakanaga iby’uko yanze kuzatabarizwa mu Rwanda.
Urukiko kandi mu gufata iki cyemezo rwahaye agaciro urwandiko rwazanywe na Speciose Mukabayojo mushiki w’Umwami Kigeli rushingiye kuburage Umwami yasize.
Aho niho umucamanza yahereye ategeka ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa woherezwa mu Rwanda akaba ariho uzatabarizwa
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’Umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza urukiko bamaze kunanirwa kumvikana n’ababanaga nawe muri Amerika aho umugogo w’umwami utabarizwa.
Igice kimwe cy’ababanaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika cyari cyatangaje ko mbere y’uko atanga yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda mu gihe abo mu muryango we babaga mu Rwanda bo bashimangiraga ko agomba gutabarizwa mu gihugu cye aho yimikiwe.
Ibi banabishingiraga ku kuba umwami aho yabaye mu buhungiro atarigeze afata ubundi bwenegihugu ahubwo agakomeza kwitwa umunyarwanda.
Umwami Kgeli azatabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza aho yimikiwe