• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Editorial 23 Aug 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 20 bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, izi mpanuro zikaba zizabafasha gukora akazi kabo neza muri icyo gihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi , DIGP Munyuza yababwiye ko kuba ubuyobozi bukuru bwa Polisi bufata uyu mwanya bukaza kubaganiriza buba buyobewe ko bahuguwe bihagije, bagasobanurirwa neza imiterere y’akazi bagiyemo, ahubwo ari ukugirango bibongerere uburemere bw’ako kazi, kandi babone ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro akazi baba bagiyemo.

Yababwiye ati:”Mugiye kumara umwaka mutari kumwe n’imiryango yanyu, muzirinde umunaniro ukabije w’ubwonko (Stress), mwirinde kwibagirwa inshingano nyamukuru ibajyanye yo kubungabunga umutekano w’abaturage b’igihugu mugiyemo. Nimurangwa na Disipuline umwaka uzababera muto cyane.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko bizatuma abapolisi b’u Rwanda bagaragara neza imbere y’abandi bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.

Yababwiye kandi ati:”Imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda, uyu munsi ni izira umwanda. Twese duharanire kugendera kuri iyo ndangagaciro no kugendana n’igihe abanyarwanda tugezemo.”

DIGP Munyuza yasabye aba bapolisi kwigira ku masomo bagenzi babo bahuye nayo mu butumwa bw’amahoro butandukanye ku isi, aho yavuze ati:”Mwigire ku bibazo bagenzi banyu bahuye nabyo aho bakoreye hose ku isi, bityo bibabere isomo mwe muzabyirinde, kandi ibyiza bakoze bigatuma batunganya inshingano zari zabajyanye, nabyo mubifatireho urugero namwe muzatunganye akazi kanyu neza.”

Iri tsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba rigiye gusimbura irindi ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

-7711.jpg

(DIGP/Opns) Dan Munyuza

Aba bapolisi b’u Rwanda bazakora imirimo irimo: gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

Source : RNP

2017-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Editorial 31 Aug 2016
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Editorial 10 Jan 2018
Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru  ryo mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Editorial 26 May 2017
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagiye kubaho guma guma Superstar yabayitwaye
IMIKINO

Hagiye kubaho guma guma Superstar yabayitwaye

Editorial 26 Feb 2016
Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon
Amakuru

Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Editorial 09 Jun 2025
Leicester city ikomeje kwanikira abakeba mu nzira igana ku gikombe
IMIKINO

Leicester city ikomeje kwanikira abakeba mu nzira igana ku gikombe

Editorial 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru