Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde uherutse gutangaza ko azahatana na Yoweri Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, yavuze ko aramutse amutsinze yamucungira umutekano akanamuha ibimutunga, nk’ikimenyetso cyerekana isura nziza ya politiki.
Ibi Gen. Tumukunde yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Werurwe 2021, Gen. Tumukunde akaba ari mu bamaze gutangaza ko bifuza kwambura Museveni intebe iruta izindi yicayeho kuva mu 1986.
Museveni uyu Tumukunde avuga ko azarindira umutekano, we aheruka kuwumwima ubwo yamwamburaga abasirikare barindaga iwe mu rugo.
Ni ibintu Gen. Henry Tumukunde avuga ko byamutunguye, gusa akaba atagomba gutera ikirenge mu cy’uriya bahoze basangira akabisi n’agahiye. Ati”Tuzamuha umutekano, tumuherekeza i Rwakitura. Tuzamuha ibimutunga, tumuhe ibya ngombwa nkenerwa kuko bitanga isura nziza kandi ni byiza muri politiki.”
Yakomeje agira ati” Ni yo mpamvu natunguwe mbona banyambura intwaro.” Abajijwe niba Museveni yaramwambuye abarinzi kubera gahunda afite yo kwiyamamariza kuyobora Uganda, Gen. Henry Tumukunde yavuze ko atabizi. Ati” Nabibwirwa n’iki? Ariko reka nkubwire, narindira umutekano Perezida Museveni ku bw’impamvu itari iyindi, uretse amasaha 18 amara buri munsi akorera Uganda. Yemwe n’abakandida Perezida bakwiye gucungirwa umutekano.”
Hari abarwanya ubutegetsi bwa Uganda bakunze humvikana basaba ko Perezida Museveni yashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, kugira ngo rumuburanishe ku byaha bihonyoza uburenganzira bwa muntu bamushinja.
Kuri iyi ngingo, Gen. Henry Tumukunde yavuze ko bidakwiye ngo kuko hari ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akorera Uganda. Ati” Kuki udashaka gushimira Museveni ku byo yagezeho? Kuki ukangisha kumujyana muri ICC? Ngo ajye kumarayo iki se?… Niba ICC imushaka, kuki itaza kumwifatira? Kuki Umunya-Uganda akwiye gufasha ICC kubona Museveni.?”
Gen.Tumukunde uri mu Banya-Uganda bafite amafaranga menshi, yanakomoje kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari imfura ya Museveni akaba n’umujyanama we wihariye. Tumukunde yavuze ko kuba bivugwa ko na Muhoozi aziyamamaza nta kibi kirimo, aboneraho kumuha ikaze mu isiganwa.
Yavuze kandi ku bivugwa ko nta wundi muperezida igisirikare cya Uganda cyiteguye gushyigikira utari Museveni, avuga ko nta gaciro yabiha n’ubwo atarabyumvaho. Asanga nta mpamvu igisirikare cya Uganda cyakora ibintu nk’ibyo, mu gihe hari umukandida waba watsinze amatora.