Mohamed Lemine Raghani, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ku mugabane wa Afurika ushinzwe ibihugu 24, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta.
Ifasha u Rwanda gucunga ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu bijyanye no gucunga ifaranga, kuzamura ubukungu bitabangamiye ibiciro ku masoko n’ibindi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Raghani baganiriye kuri uyu wa Kabiri, kuri gahunda nshya iteza imbere ubukungu bw’u Rwanda yemejwe na IMF muri Kamena uyu mwaka.
Yavuze ko icyo kigega kujya kwemera gahunda nshya izageza mu 2022, habanje gusuzuma iyari irangiye y’imyaka itatu bagasanga yarafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka.
Ati “ Byagaragaye ko twayishyize mu bikorwa mu buryo bw’intangarugero. Bishimira ko ubukungu bwacu buzamuka ku gipimo cyo hejuru , bakishimira uburyo tugerageza gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro kuko twumvikana ko katarenza 5 % kandi turi hasi cyane nka 1 %. Bishimira uburyo tugerageza kuzamura umusaruro uturuka imbere mu gihugu binyuze mu misoro cyangwa mu bundi buryo n’uko tugenda twihaza mu ngengo y’imari.”
Umuyobozi wa IMF mu bihugu 24 bya Afurika, Mohamed Lemine Raghani yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bakaganira ku iterambere ry’ubukungu.
Raghani yavuze ko IMF ifitiye icyizere u Rwanda ariyo mpamvu yemeje gahunda nshya y’imikoranire igamije kurushaho guteza imbere ubukungu.
Ati “IMF yashimye imikorere y’u Rwanda mu myaka ishize, igaragaza ko ifitiye icyizere abayobozi bu Rwanda. Twanaganiriye uburyo twarushaho kurengera inyungu z’u Rwanda birushijeho. Byari ibiganiro byiza kandi nahawe n’inama na Minisitiri w’Intebe ku buryo bwiza twagera ku ntego twihaye.”
Ubukungu bw’u Rwanda umwaka ushize bwiyongereye ku gipimo cya 7.2 %, uyu mwaka bukaziyongera ku gipimo cya 7.8%.
Muri gahunda y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IMF mu myaka itatu iri imbere, harimo no gukomeza kuzamura ubushobozi bw’imbere kugira ngo imyenda iva hanze igabanyuke.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko amadeni y’u Rwanda ava hanze ari 30 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe igipimo ntarengwa ari 55 %.