• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

Editorial 26 Oct 2016 ITOHOZA

Nyuma y’uko umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa atabarutse, ubu hakomeje kuvugwa byinshi no kwibaza ibitabarika ku bizakurikira urupfu rwe.

Gusa bisa n’ibikiri urujijo kuko imihango yo kwimika uzamusimbura, ntawe uzi niba izakorwa, uzayikora n’uko izakorwa. Hari n’ibindi byinshi uyu mwami yari yarahishuye, birimo iby’uko yaba yarafashije FPR Inkotanyi mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu kiganiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiranye na BBC Gahuzamiryango tariki 8 Kanama 2007, yavuzemo byinshi kuri we, ibyo gutaha kwe mu Rwanda, ibyo yaganiriye na Perezida Kagame bahuriye muri Amerika n’ibindi byinshi byerekeranye n’ingoma ya cyami n’amateka y’u Rwanda muri rusange.

Muri iki kiganiro, yanabajijwe ibibazo byinshi n’abanyarwanda batandukanye bari hirya no hino ku isi.

Mu bibazo byinshi yabajijwe, hari n’uwamubajije niba yaba yaragize icyo afasha FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibi akaba yarabishimangiye akavuga n’umusanzu yatanze uwo ari wo.

Icyo gihe yari mu buhungiro muri Kenya, yanabaye muri Uganda mbere yo kujya muri Amerika. Umwami Kigeli V Ndahindurwa ati: “Kubafasha, sinagombaga kujya mu gihuru kugirango mfate imbunda ngende kurwana, igitekerezo [bari bafite] cyo kujya gutabara kugirango Abanyarwanda bagiye hanze batahe, si igitekerezo kibi na busa, cyabaye cyiza kandi nanjye ndagishima.

Ariko umuntu twakoranye imbonankubone kandi tuvugana, ni nyakwigendera Fred Rwigema. Yajyaga anyaruka akaza kundeba, twavuganye amagambo menshi cyane, tugirana za porogaramu nyinshi cyane, turumvikana nsanga ari umuntu w’umugabo kandi ufite ibitekerezo bitaraga, byinshi ndabizi kandi n’amasezerano twakoranye nawe…

Iyo mvuga umuntu wigendeye, wenda bagira bati ndahimba cyangwa ikindi, ariko twagiye twungurana inama, namugiraga inama nawe akambwira, ariko arinda ataha rwose… nibwo aguye mu rugamba. Ariko nzi neza ko twakoranye ibintu byinshi byagirira akamaro iryo shyaka.”

Abajijwe niba yaba yarakomeje kuvugana na Perezida Paul Kagame nawe agakomeza kumuha ibitekerezo nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema, Kigeli yasubije agira ati:

“Ni ukuri hari ibyo twaganiraga na Rwigema n’abandi, Kagame nigeze kumwoherereza umukarani wanjye bajya kuvugana nawe, ariko ntibyatinze, nta bikomeye bindi byabaye, noneho aho tumariye kuvugana nabo tubona isafari yo kuza hano muri Amerika.

Nta bundi twongeye kuvugana, twongeye kuvugana aje inaha ambwira ngo ntahe njye mu Rwanda, ngo banyakira neza… Ariko nawe mwibutsa ko hari Itegeko Nshinga ryabaye , Ababiligi bashyizeho, ryo guca ubwami n’Umwami Kigeli, nkaba rero ntarenga ayo mategeko.

Ndavuga nti kubwanyu, nkawe Kagame n’abandi ntimushobora kubihindura mudafatanyije n’Abanyarwanda. Kugirango nsubire mu gihugu, wenda Abanyarwanda baba bankunze cyangwa batankunze, rero nkwiriye kumenya ko Abanyarwanda bakinyifuza kugirango mbabere Umwami, nsubire no mu gihugu. Ni uko ambwira ko agiye kubyigaho na Leta n’Abanyarwanda akazansubiza.”

Umwami Kigeli yasobanuye byinshi, aza kubazwa iby’uko haba hari uwagenwe wamusimbura aramutse atanze, aha akaba yaragaragaje ko uzamusimbura ahari ariko bimwe abigira ibanga. Yagize ati: “Cyane… Ubuse naba ntabizi njyewe? Ndabizi ariko sinabivuga, sinakubwira ngo ni kanaka. Ni ibanga… Ni wo muco. ”

-4460.jpg

Kugeza ubu nta muntu uragaragazwa nk’uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ndetse abagize umuryango we bo mu Rwanda n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibaranemeranywa ku bijyanye n’imihango yo kumushyingura, amatariki, aho azashyingurwa n’uko bizakorwa byose ntibirasobanuka.

2016-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Editorial 31 Jul 2018
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Editorial 11 Oct 2017
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 24 Jun 2017
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika
Mu Mahanga

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Editorial 05 Sep 2016
Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga
POLITIKI

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Editorial 25 Sep 2016
Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa  Mukayisenga
Mu Rwanda

Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa Mukayisenga

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru