Icyogajuru cy’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) kiri mu butumwa bwo gushakisha imibumbe mishya, TESS (Transiting Exoplanet Survey Satellite), cyavumbuye umubumbe wa mbere ungana n’Isi ushobora guturwaho, mu bilometero byinshi uturutse ku Isi.
Ibimaze kugerwaho muri ubu butumwa byatangarijwe mu nama ya 235 yigira hamwe ibijyanye n’isanzure, mu mujyi wa Honolulu muri Leta ya Hawaii, kuri uyu wa Mbere. Ni inkuru nziza kuko uwo ari umubumbe mushya utari mu rwunge rw’izenguruka Izuba, uri ahantu imiterere yaho ishobora gutuma haba amazi.
Imibare y’ahabanga yagaragaje ko uwo mubumbe wiswe TOI 700 d ufite ubugari buruta Isi ho 20%, ndetse uhabwa n’inyenyeri yawo ingufu zingana na 86% ugereranyije n’izo Izuba ryohereza ku Isi. Uzenguruka inyenyeri yayo iminsi 37 ubariye ku gihe cyo ku Isi.
Indi mibumbe ibiri bisangiye inyenyeri, TOI 700 b na c, yo siko imeze. Uwa b ukomeye nk’uko Isi imeze ndetse uzenguruka inyenyeri yawo mu minsi 10 yo ku Isi, mu gihe uwa c wo ufatwa nk’ugizwe n’imyuka ndetse ubugari bwawo buruta Isi inshuro 2.6, ku buryo bushakirwa hagati y’ubw’Isi na Neptune, ukazenguruka inyenyeri yawo mu minsi 16 ubariye ku gihe cyo ku Isi.
Iyi mibumbe ariko ikururana n’inyenyeri yayo cyane, ku buryo itizenguruka aribyo bituma igice kimwe gihora ari ku manywa.
Umuyobozi muri NASA, Paul Hertz, yavuze ko ubutumwa bwa TESS bwatangijwe hagamijwe gushakisha imibumbe ingana n’Isi izenguruka inyenyeri ziyikikije, kandi burimo gutanga umusaruro.
Yakomeje ati “Imigabane izenguruka inyenyeri ziri hafi byoroshye kuyikurikirana wifashishije indebakure ziri mu isanzure no mu ku Isi. Kuvumbura TOI 700 d ni ikintu gikomeye muri siyansi kibashije kuvumburwa muri TESS. Kwemeza ingano y’uwo mubumbe n’agace gashobora guturwa hifashishijwe Spitzer ni indi ntsinzi kuri Spitzer mu gihe hitegurwa ko isoza ubutumwa muri uku kwezi kwa Mutarama.”
Spitzer ni indebakure (telescope) yoherejwe mu kirere kuwa 25 Nzeri 2003. Indi ndebakure iri mu kirere ni Kepler, nayo ikomeje kugaragaza byinshi ku isanzure.
Ku ikubitiro byatekerezwaga ko inyenyeri TOI 700 d izenguruka yaba ishyuha cyane, ku buryo imibumbe iyikikije nayo igomba kuba iyegereye kandi ishyushye, kugira ngo ibashe kubaho. Nyamara abashakashatsi baje kwerekana ko atariko bimeze. Ubwo hakosorwaga ibipimo, byaje kugaragara ko ingano yawo iri hafi y’iy’Isi, ndetse ko iri ahantu hashobora kuba ubuzima.
Biteganyijwe ko indi ndebakure ya NASA yiswe James Webb Space Telescope izoherezwa mu isanzure mu 2021, izerekana niba iyo mibumbe ifite ikirere ndetse n’ibyaba bikigize, kugira ngo hemezwe bidasubirwaho niba hashobora kuba ubuzima.