Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kikaba kigeze ku munsi wacyo wa 3, kuwa mbere Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batanze ibiganiro ku bukangurambaga bwibanze ku icuruzwa ry’abantu.
Mu biganiro byatanzwe na bamwe mu bayobozi ba Polisi ku maradiyo no ku mateleviziyo atandukanye akorera hano mu gihugu, bakanguriye abanyeshuri n’abanyarwanda kurwanya iicuruzwa ry’abantu
Mu batanze ibyo biganiro harimo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba, umuyobozi w’ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere muri Polisi y’u Rwanda ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi n’abandi bibanze ku gutanga amakuru ku gihe kuri iki cyaha.
Ubwo yari ari gutanga ikiganiro kuri Radio Rwanda, ACP Kulamba yavuze birambuye ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, asobanura uko rikorwa n’ibyo abarikora bashukisha abo bashaka kujyana. Yijeje abanyarwanda ko hari ingamba zikomeye zashyizweho zigamije kurwanya icuruzwa ry’abantu nk’icyaha cyugarije isi, hakaba harimo ubufatanye mpuzamahanga n’ubukangurambaga buhabwa abaturage.
Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo yakanguriye abanyarwanda kumenya ubucuruzi bw’abantu bakarifata nk’ubucakara bwo muri iki gihe, aho abantu bacuruzwa nk’ibicuruzwa.”
Yakomeje agira ati:”ubufatanye dufitanye n’imiryango mpuzamahanga na za Polisi z’ibindi bihugu byo ku isi, buhuzwa n’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guhashya iki cyorezo, twifashishije ubwo bufatanye, twakoze ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu, n’ubukangurambaga dukorera abaturage nabwo bugira uruhare runini mu kumenyesha abaturage uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, ibyo abarikora bashukisha abantu, ababa bashakishwa cyane, aho abenshi berekezwa n’ingaruka abacuruzwa bahura nazo.”
Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi, abarezi b’abana, n’abanyarwanda muri rusange, kuba maso no kumenya ibi byose kandi bagatungira agatoki inzego z’umutekano uwo ariwe wese bakeka ko akora cyangwa ashaka kwishora mu icuruzwa ry’abantu.
Akaba yagize ati:”Turizera ko mu bukangurambaga buhoraho nk’ubu, abantu bazumva ko icuruzwa ry’abantu rihari, bigatuma nabo bagira amakenga y’umuntu wese uza abizeza ibitangaza anabaha impano. Turasaba abanyarwanda kudafata ibyo bahawe nk’impano n’abantu batazi, ahubwo abantu nk’abo bakabageza ku nzego z’ubuyobozi kandi turizera ko bizagira akamaro abantu ntibagumye gushorwa mu icuruzwa ry’abantu.”
ACP Mbonyumuvunyi we ubwo yari ari kuri Radio Flash FM, yibanze ku mategeko ahana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, avuga ko amategeko y’u Rwanda atihanganira umuntu wese ukora icuruzwa ry’abantu, kandi ko inzego zo kuyashyira mu bikorwa zihari.
Ingingo ya 252 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko icuruzwa ry’abantu rihanishwaigifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).
Ubwo yari ari gutanga ikiganiro kuri TV 1, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa wari uri kumwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi yashimiye uruhare abaturage bagize mu kwicungira umutekano muri iyi myaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Akaba yagize ati:”Mu myaka 16 ishize, twakoranye bya hafi n’abaturage, amahuriro yo kwicungira umutekano atandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda, tukaba tubibashimira.”
CSP Ruyenzi nawe yamwunganiye avuga ko ibyagezweho mu kubungabunga umutekano muri iyi myaka 16, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu by’isi bifite umutekano usesuye.
Yagize ati:Raporo z’ibigo n’imiryango itandukanye irimo umuryango mpuzamahanga ku bukungubwavugaga ku baturage bafitiye icyizere inzego z’umutekano z’ibihugu byabo, raporo ya 2015 yakozwe na Gallup Law and Order, iya 2015 ya Human Development, iya The World Travel Guide nayo yo muri 2015 n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, zashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano aho abantu batagira ubwoba igihe cyose, haba ku manywa cyangwa n’ijoro.”
RNP