Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, nibwo hashojwe icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi,aho by’umwihariko hunamirwe Abanyapolitiki bishwe bazizwa kwangwa gushyigikira umugambi wo gutsemba abatutsi. Muribo hakaba higanjemo abo mu ishyaka PL na PSD.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Bernard Makuza Perezida wa Sena
Ni umuhango wabere ku rwibutso rwa Rebero ahashyinguye ibihumbi 14 bazize Jenoside; harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo.
Uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, abari abayobozi b’ishyaka rya PL barimo Landouard Ndasingwa, Kameya Andreya, Kabageni Venatie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare na Aloys Niyoyita, ni bamwe mu banyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero.
Urutonde rw’abanyapolitiki bazize Jenoside bashyinguye i Rebero
Landouard Ndasingwa (PL)
Charles Kayiranga (PL)
Jean de la Croix Rutaremara (PL)
Augustin Rwayitare (PL)
Aloys Niyoyita (PL)
Venantie Kabageni (PL)
Andre Kameya (PL) akaba yari n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Rwanda Rushya
Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi)
Felicien Ngango (PSD)
Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD)
Faustin Rucogoza (MDR)
Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Naho Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera nawe yibukwa kuri iyi tariki.