• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

René Rutagungira, umwe mu banyarwanda bashimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda, aheruka kugaragara mu rukiko rwa gisirikare muri Gicurasi uyu mwaka.

Rutagungira wakoraga ibikorwa bye bwite mu murwa mukuru wa Uganda, yashimutiwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, mu gace ka Bakuli mu myaka ibiri ishize. Icyo gihe yari mu kabari asangira n’inshuti ze. Kuva ubwo afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, akorerwa iyicarubozo mu kigo cya gisirikare cya Makindye.

Ubwo Rutagungira yagezwaga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye abanyamategeko be basabye ko arekurwa, ariko ubusabe bwabo bwimwa amatwi. Byongeye, yangiwe gusurwa n’umuryango we n’inshuti. Abana be bakunda kurira babaza irengero rya Se, nk’uko umuryango we ubivuga.

Ubuyobozi bwa Uganda ntabwo bwanze gusa ko asurwa n’umuryango we, bwanze ko anasurwa n’abahagarariye u Rwanda muri Uganda, bwirengagiza ubutumwa bwinshi Uganda yohererejwe na ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Uburenganzira bwa Rutagungira bwakomeje guhonyorwa. Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Uganda, urukiko rwa gisirikare nta burenganzira rufite bwo kuburanisha umusivili. Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Uganda mu kirego rwagejejweho n’abanyamategeko barega Intumwa Nkuru ya leta, rwanzuye ko kujyana umusivili mu nkiko za gisirikare “binyuranyije n’Ingingo za 210 na 126 z’Itegeko Nshinga rya Uganda.”

Byongeye, rwanzuye ko “urukiko rudafitiye ububasha ikintu runaka ruba rudashobora gutanga ubutabera bukwiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 28 (1) y’Itegeko nshinga.” Ni ukuvuga ko igisirikare cya Uganda cyagombaga guhita kirekura Rutagungira. Nyamara ntabwo cyabyubahirije, gikomeza kugaragaza umuco wo kudahana cyimakaje.

Rutagungira ntabwo yagejejwe imbere y’urukiko ngo aburanishwe bikurikije amategeko. Ni ikintu abanyamategeko ba Rutagungira bamaganiye inzego z’umutekano za Uganda kubera kubura ubunyamwuga, kurenga ku mategeko no kubangamira uburenganzira bwa muntu ku mfungwa.

Nk’uko amategeko mpuzamahanga abivuga, umunyamahanga ufungiwe mu gihugu ahabwa ubufasha na ambasade y’igihugu cye n’uburenganzira bwo gusurwa. Ubutegetsi bwa Uganda bwarenze nkana kuri iri tegeko bukomeza kwanga ko Rutangungira asurwa n’intumwa z’igihugu cye.

Bivugwa ko uyu munyarwanda akomeje gukorerwa itotezwa ririmo gukubitwa n’ibindi byinshi byo kumufata nabi. Umuryango we ufite impungenge z’ubuzima bwe haba ku mubiri no mu mutwe, nk’uko abanyamategeko be babivuga.

Nubwo Rutagungira yakomeje kwitwa “intasi y’u Rwanda”, ubuyobozi bwa Uganda kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe bwigeze bugaragaza gishimangira ibyo bumurega.

Inzego z’umutekano za Uganda zimaze kubigira umuco guta muri yombi abanyarwanda nta kimenyetso na kimwe zigendeyeho, ari nabyo byabaye kuri Rutagungira. Kugeza ubu habarurwa abanyarwanda basaga igihumbi bari muri kasho za Uganda bashinjwa “kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe” cyangwa “ubutasi”, ariko ntibabageza imbere y’urukiko ngo biregure.

Inzego z’umutekano za Uganda kandi zagiye zigendera mu rwango Museveni afitiye u Rwanda mu kwaka ruswa cyangwa kwambura abanyarwanda amafaranga, no kwiba ibintu bitandukanye by’abo zishimuta cyangwa zikabafata mu buryo butemewe zikabafunga.

Kimwe na Rutagungira, Abanyarwanda benshi bafungirwa ahantu habi cyane mu nzu z’ibanga za CMI hamwe n’izindi kasho z’Urwego rw’iperereza ryo mu gihugu, ISO.

Igihe cyose bafashe umwanzuro wo kurekura abanyarwanda, baragenda bakabajugunya ku mipaka. Abanyarwanda benshi bakorewe iyicarubozo ku buryo batakibasha gutambuka, ubu bifashisha amagare bagendamo bicaye. Abandi bagiye bahagezwa bari hafi yo guta ubwenge.

Kugeza uyu munsi inzego z’umutekano za Uganda nta kimenyetso na kimwe zigaragaza zo guhagarika iri shimuta, ifunga ritemewe no gufata nabi inzirakarengane zituruka mu gihugu cy’abaturanyi. Ahubwo bakomeje icengezamatwara rigamije gusiga icyasha n’ibindi bikorwa bibi ku Rwanda.

Inzego za Uganda zitanga amakuru y’ibinyoma zagiye zuririra ku bintu bimwe na bimwe nko ku kibazo cy’umuyobozi y’ikigo cyo muri Uganda, Trinity Bus Company, Polisi y’u Rwanda yahase ibibazo muri Gicurasi (hakurikijwe amategeko) ku bijyanye n’umubare munini w’amafaranga yari atwaye mu kuvuga ko “u Rwanda rwamukoreye iyicarubozo.”

Uyu mugabo witwa Sebuzuru ariko yanenze abacengezamatwara b’i Kampala ubwo yavugaga ko atigeze afatwa nabi mu Rwanda “umunota n’umwe!” Icyo gihe yongeyeho ati “Polisi y’u Rwanda yamfashe nk’umudipolomate igihe yambazaga.”

Sebuzuru yagumye mu maboko ya Polisi y’u Rwanda mu masaha atarenze 48. Bimaze kugaragara ko nta mpamvu ituma akwiye gufungwa igihe kirenzeho, bamutwaye mu modoka nziza bamushyikiriza bagenzi babo ba Uganda.

Umuntu yatekerezaga ko inzego z’umutekano za Uganda zakabaye zigaragaza imyitwarire ishingiye ku mategeko mu gufata abasivili badafite uruhare na ruto mu bibazo bya Museveni n’u Rwanda.

Nyamara CMI, ISO n’abandi bashimishwa gusa no kwitwara nk’abantu batagira amategeko, urebeye ku bintu bitandukanye bimaze kuba.

2019-07-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Editorial 09 Jan 2023
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Editorial 25 Mar 2019
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Editorial 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]
Mu Rwanda

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Editorial 20 Jun 2017
Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR
Mu Rwanda

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Editorial 16 Jan 2016
Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4
Amakuru

Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Editorial 12 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru